Mu gihe umusoro wasabwaga ibigo by’imikino y’amahirwe wari 13%, abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryongera umusoro kuri iyi mikino ukagera kuri 40%.
Uyu musoro usa n’utazakoma mu nkokora abigo bitegura iyi mikino kuko isanzwe ibinjiriza amafaranga menshi, aho mu mwaka wa 2024 binjije agera kuri miliyari 640, zivuye kuri miliyari 251 binjije mu mwaka wa 2023.
Kuri uyu wa 19 Werurwe 2025 , ubwo Kabera Geoffrey , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yagezaga ishingiro ry’umushinga ku nteko ishinga amategeko , yayitangarije ko kongerera umusoro ibi bigo bigamije kwagura ishingiro ry’imisoro, koroshya ishyirwa mu bikorwa ry’imisoro, no guca intege services zigira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage.
Imikino y’amahirwe yiganje mu rubyiruko na bamwe mu bakuze, hakaba hari ingero z’abagizweho ingaruka n’iyi mikino harimo gutakaza ibyabo kugeza bisanze mu bigo byita ku buzima bwo mu mutwe.
Umunyamabanga wa Leta yagize ati: “Umusoro ku mikino y’amahirwe warahinduwe ukazava kuri 13% ugere kuri 40% ndetse n’umusoro ufatirwa ku bihembo by’uwatsinze uve kuri 15% ugere kuri 25% by’agaciro ku bihembo byatanzwe”.
Uretse ibi Sosiyete zikorera ubucuruzi mu buryo w’ikoranabuhanga nka Google , Amazon n’izindi nazo zashyiriweho umusoro ku nyungu.
N’ubwo bimeze bityo, mu rwego rwo korohereza ibigo bicuruza imikino y’amahirwe byasonewe umusoro ku nyungu.