Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’umwarimu witwa Hubert Nsekanabo w’imyaka 38 y’amavuko wigisha mu mashuri abanza ku ishuri rya G.S Ruyenzi riherereye mu Murenge wa Ntyazo, watawe muri yombi akekwaho gusambanya umunyeshuri w’imyaka 16 y’amavuko wigaga ku ishuri yigishaho.
Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko bikekwa ko mwarimu Nsekanabo yasambanyije uriya mwana w’umukobwa mu Ugushyingo 2024.
Uwo munyeshuri avuga ko mwarimu Nsekanabo yamusanze aho yari yagiye kwiyogoshesha, atashye aramukurikira bageze ku kigo cy’ishuri yigishagaho, amujyana mu ishuri amufungirana akoresheje ingufuri y’igare maze amukuramo imyenda aramusambanya.
Umwe mu baganiriye n’itangazamukuru avuga ko imiryango y’uriya mwarimu n’iy’umwana bari basanzwe bagenderana.
Bivugwa ko mu bihe bitandukanye mwarimu yajyaga aha uwo munyeshuri amafaranga y’itsinda akayajyana mu yandi matsinda y’abanagamo n’abandi bana bagenzi be.
Amakuru avuga ko bikekwa ko impamvu uyu mwana yaba yarahishe aya makuru amezi agera kuri ane bibaye, ngo ni uko yaje kubura imihango abibwira iwabo ko ashobora kuba atwite inda ya mwarimu Nsekanabo.
Ababyeyi b’uyu mwana ngo bakibemenya bahamagaje Nsekanabo banagera aho bumvikana kugirango bibe bitasakuzwa maze Nsekanabo nawe bikekwa ko yemeye ubwumvikane maze bamuca amafaranga agera ku bihumbi 500 RWF ntiyayatanga.
Nyuma yo gutegereza amafaranga ntibayahabwe, umwana yatanze ikirego muri RIB, nayo mu rwego rw’iperereza ifunga mwarimu Nsekanabo.
Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yavuze ko dosiye y’uyu mwarimu yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Nsekanabo asanzwe afite umugore n’abana, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana.
Icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana, giteganwa n’ingingo ya 14 y’Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Aho ubihamijwe n’urukiko ahanishwa Igifungo kuva ku myaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana yitwaje umwuga akora inakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kidasaza.(Umuseke)
