Abanyarwanda bifuza guhindura amafoto ari ku Ikarita y’Indangamuntu zabo adahuye neza n’uko isura yabo imeze magingo aya, bemerewe gusubira kwifotoza bakayahindurirwa. Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA).
NIDA yatangaje ibi nyuma y’uko hari bamwe mu baturage bagaragaza ko babangamirwa n’amafoto ari ku ndangamuntu zabo, atagihuye n’uko basa uyu munsi ndetse rimwe na rimwe hakaba serivisi batabona kubera icyo kibazo.
Uwitwa Ndagijimana Charles usanzwe ukora akazi k’ubumotari yabwiye RBA ko hari serivisi abona bimugoye bitewe n’ifoto iri ku ndangamuntu ye igaragaza isura y’umuntu w’umwana nyamara uko yagiye akura yarahindutse mu buryo bugaragara.
Ndagijimana yagize ati: “Nafashe indangamuntu mu 2016 nkiri mutoya ntaramera ubwanwa, nkiri umwana ndi ku ishuri. Bijya bimpombya kuko ubu hari igihe njya nkenera nko kwaka ibyangombwa mu nzego zitandukanye bakabanza kunshidikanyaho.”
Undi muturage witwa Tuyishimire Emmanuel, na we yagize ati: “Iyo ugiye kwaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga cyangwa pasiporo hajyaho ifoto iri ku ndangamuntu. Twumva bagafashe ifoto nshyashya y’uwo muntu kugira ngo naramuka agize aho ajya hatari aho yafatiye ibyo byangombwa batazamushidikanyaho.”
Mugwaneza Annette, Umukozi ushinzwe Itumanaho muri NIDA, yatangaje ko ikibazo cy’amafoto yo ku ndangamuntu atajyanye n’igihe gihari ariko ko byemewe kujya kuyahinduza.
Ati: “Nta kindi (umuturage) bimusaba yaba uri mu ntara (cyangwa i Kigali) yabisaba ku murenge noneho umurenge ukazamwakira ‘rendez-vous’ yo kuza kwifotoza. Uwashobora kubyikorera kandi yatwandikira email kuri info@nida.gov.rw akaba yabyisabira tukamuha igihe cyo kuza kwifotoza. Ikindi tumusaba ni ukwishyura 1500 Frw.”
Uyu mukozi wa NIDA yongeyeho ko ayo mafaranga yishyurwa binyuze ku rubuga rwa Irembo kandi ko nyuma yo kwifotoza bundi bushya, uwatse iyo serivisi ategereza iminsi 30 akabona indangamuntu iriho ifoto ye nshyashya.