Ku Cyumweru taliki 09 Werurwe 2025, Umutwe wa M23 wigaruriye agace ka Nyabyondo ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Masisi.
Aka gace kigaruriwe n’abarwanyi ba M23 nyuma y’imirwano ikomeye yabasakiranyije n’Ingabo za Leta ya RDC (FARDC) zafashwaga n’inyeshyamba zo mu mutwe wa APCLS wa Gen Janvier Karairi.
Nyabyondo ifatwa nk’Umurwa Mukuru wa Segiteri ya Osso-Banyungu. Kuva i Goma ujya muri iyo segiteri ni mu ntera y’ibilometero 110.
Imirwano yo muri aka gace yabaye mu mvura y’amahindu yatumye abaturage bahunga ku bwinshi, berekeza i Kashebere nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.
Radio Okapi ikomeza ivuga ko ifatwa rya Nyabyondo ryafunguriye M23 amarembo yo kwinjira muri Teritwari ya Walikale, iri muri nkeya zigize Kivu y’Amajyaruguru uyu mutwe utarigarurira.