Saturday, March 8, 2025
spot_img

Latest Posts

RGB yahagaritse andi matorero abiri

Kuri uyu wa Kane taliki 06 Werurwe 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwatangaje ko rwahagaritse imiryango ishingiye ku myemerere, ibiri ariyo Elayono Pentecostal Blessinga Church riyobowe na Reverend Prophet Erneste Nyirindekwe na Sons of Korah International.

RGB yasohoye itangazo ivuga ko “Imenyesheje inzego z’Ibanze ndetse n’iz’umutekano ko iyi miryango itemerewe gukorera mu Rwanda kubera ko itanditswe nkuko bisabwa n’amategeko bityo ibikorwa byayo bigomba guhita bihagarara.”

RGB yaboneyeho kwibutsa imiryango ishingiye ku myemerere ko igomba gusaba no gihabwa ubuzimagatozi mbere yo gutangira ibikorwa byayo.

Muri Mutarama uyu mwaka, RGB yahagaritse impushya zo gukorera ku butaka bw’u Rwanda ku miryango ishingiye ku myemerere itanu, bitewe n’ibibazo birimo kutubahiriza amategeko, ubuyobozi bubi ndetse n’amakimbirane.

Mu mwaka ushize kandi yakoze igenzura mu nsengero hirya no hino mu gihugu, nyuma izirenga 5600 zirafungwa ku bwo kutuzuza ibisabwa, gusa hari n’izindi zahagaritswe burundu, aho kugeza mu Ugushyingo 2024, amatorero agera kuri 43 ari yo yari amaze kwamburwa ubuzima gatozi.

Mbere y’uko igenzura ritangira amadini n’amatorero mu Rwanda yari amaze kugera kuri 345, habarirwamo n’imiryango iyashamikiyeho bikagera kuri 563.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!