Mu Karere ka Nyanza ku ishuri rya Ecole Secondaire Nyanza haravugwa inkuru y’ababyeyi barwaniye mu nama y’abana babo, biba ngombwa ko inama ihita ihagarara.
Ibi byabereye ku ishuri rya E.S Nyanza riherereye mu Murenge wa Busasamana, ku wa 26 Gashyantare 2025.
Bamwe mu bari bitabiriye iyo nama yari yabereye hanze kuko bari benshi batari bubone ishuri bakwirwamo, abayobozi bari imbere yabo, bavuga ko abagore bayirwaniyemo.
Uwatanze amakuru avuga ko bageze ku ngingo yo gucyaha ababyeyi, bavuga ko hari abashaka gukubita abayobozi b’ishuri aho kumva amakosa umwana yakoze nibiba ngombwa ngo bamuhane.
Mu gihe barimo baganira kuri iyo ngingo, babonye abagore babiri bari mu nama barwana, abari muri iyo nama bose bahanga amaso iyo mirwano.
Iyo mirwano yatumye inama ihagarara, abantu barabakiza ubuyobozi bujyana abo babyeyi mu cyumba cy’ishuri bombi bajya kuganirizwa.
Mugiraneza Jean Claude, uyobora ishuri rya E.S Nyanza, yavuze ko ikibazo cyabaye hagati y’abo babyeyi inzego z’umutekano zikinjiramo ngo zizagikurikirana.
Uyu muyobozi abajijwe icyatumye abo babyeyi barwana, avuga ko atakizi inzego z’umutekano zabyinjiyemo.
Ni mu gihe Umuseke dukesha iyi nkuru bavuga ko hari andi makuru avuga ko bombi bapfaga umugabo.
Gusa ngo nyuma yo kubaganiriza, imbere y’abandi babyeyi bo bavuze ko bapfuye ko umwe yakoze undi ku itama, undi abibonamo agasuzuguro bahita batangira kurwana.
Abo babyeyi bombi barwanaga basabye imbabazi abandi babyeyi ku byo bakoze, maze baranahoberana bavuga ko biyunze.
Ishuri rya E.S Nyanza ryigamo abanyeshuri bo mu cyiciro rusange n’abandi biga mu mashami atandukanye bakaba biga bataha.