Abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, batangaje ko inama yarimo umuyobozi wa Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa yabereye ahitwa ‘Place 24’ haturikiye igisasu hapfa abantu benshi.
Kubera iturika iry’iki gisasu, iyi nama yasojwe n’akavuyo buri wese ahunga ashaka gukiza amagara ye, mu mashusho yagaragaye hari abasivile bari baryamye hasi abandi bakomeretse.
Umutwe wa AFC/M23 ntacyo uravuga niba igisasu cyahitanye abayobozi bawo cyangwa abayoboke bawo, ndetse kugeza ubu ntiharamenyekana uwihishe inyuma y’iturika ry’iki gisasu n’ubwoko bwacyo.
Iri turika ryaguyemo abantu 8 abandi 9 barakomereka nk’uko tubikesha umwe mu banyamakuru wandika ibibera mu Burasirazuba bwa RDC.