Uruganda Ingufu Gin Ltd, ruherereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo ruyoborwa na Ntihanabayo Samuel rumaze kumenyekana mu irushanwa mpuzampahanga ry’amagare mu Rwanda rizwi nka “Tour du Rwanda” aho buri mwaka uru ruganda rutanga ibihembo kuri bamwe mu bakinnyi baryitabira.
Muri Tour du Rwanda y’umwaka wa 2025 harimo gutangwa ibihembo bisanzwe ndetse n’ibindi bishya hamwe n’ibyari bisanzwe bitangwa ariko byahinduriwe icyiciro. Muri ibyo harimo igihembo gihabwa urusha abandi gukora Breakaway igihe kinini, kiri gutangwa n’Uruganda INGUFU GIN Ltd kuko mu 2024 bahembaga Umunyarwanda ukiri muto ufite ibihe byiza kurusha abandi
Kuva iri rushanwa ryatangira uyu mwaka 2025 uru ruganda rwahembye Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire wahembwe na Inguvu Gin Ltd,Munyaneza Didier (Team Rwanda),rwongeye guhemba kandi Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire wahembwe na Ingufu Gin Ltd ni Aldo Taillieu (Lotto Dstny).
Abitabira iri rushanwa bakomeje kunyurwa no kwishimira serivisi bahabwa bar uno ruganda.
Amafoto