Umusore witwa Hakuzimana Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko wo mu Karere ka Muhanga, yatawe muri yombi na Polisi, akekwaho kwica se witwa Mbabariye Michel w’imyaka 61 y’amavuko.
Ibi byabereye mu Murenge wa Nyarusange, Akagari ka Musongati ho mu Mudugudu wa Ngororano, mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Gashyantare 2025.
Amakuru avuga ko ibi byabaye ubwo uyu nyakwigendera yari yagiye mu rugo rw’umuyobozi w’Isibo yabo kumutabaza ngo abafashe guhosha imvururu zari iwe mu rugo zatewe n’uwo musore wakubitaga abantu bose bo mu rugo barimo abavandimwe be na nyina.
Bivugwa ko uyu musore yakurikiye Se, akamusanga mu rugo rw’uwo muyobozi maze ahamwicira amukubise ibintu byinshi birimo n’ibuye yamukubise mu gatuza agahita apfa.
SP Emmanuel Habiyaremye, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yatangaje ko ukekwa yatawe muri yombi.
Yagize ati: “Uriya musore arakekwaho kwica se w’imyaka 61 y’amavuko amukubise ibuye mu gatuza. Yagerageje gutoroka ariko Polisi ikaba yamufashe, ubu iperereza ryatangiye ngo hamenyekane ukuri kuzuye kuri uru rupfu.”
SP Habiyeremye yaboneyeho kwibutsa abaturage ko badakwiye kwihererana amakuru ajyanye n’ibiyobyabwenge kuko usanga ari yo mvano y’amakimbirane mu muryango, bikarangira biteye icyaha nk’iki cyo kwica umubyeyi.