Monday, February 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Gisagara: Inguzanyo ya BDF yateje amakimbirane

Mu karere ka Gisagara Umurenge wa Kigembe akagari k’Agahabwa mu mudugudu wa Kabacuzi abaturage baratabaza nyuma yo gukorerwa ikimeze nk’ubutekamutwe n’uwitwa Mukeshimana Donatha bafatanyije gushinga Kompanyi ya Agritask group Ltd .

Aba bavuga ko uyu Mukeshimana Donatha yatse inguzanyo muri BDF mu mwaka wa 2022 igenerwa Urubyiruko rudafite icyo bakora mu rwego rwo kwiteza imbere bikanga kuko yari asanzwe ari umukozi w’ikigo nderabuzima cya Agahabwa ari umukozi muri Laboratwari (Laboratory) bityo bitakunda.

Yahise yisunga abandi badafite akazi aribo Mukeshimana Liberée na Irabaruta Jeannette kuko we byagaragara ko atari umushomeri maze bashinga kompanyi yitwa “Agritask group Ltd” yaje guhabwa inguzanyo bo ntibemererwe kuyibyaza umusaruro akayikubira bafata nk’akarengane.

Bavuga uyu Mukeshima Donatha amaze guhabwa inguzanyo yahise abahinduka yewe ubu akaba ari we uyikoreshereza ku giti cye, ko ntacyo byabamariye kandi byari bigamije iterambere ry’urubyiruko mu kwihangira imirimo.
Mukeshimana Libereé yagize ati:”Uyu Donatha amaze gushyikirizwa inguzanyo twasabye yahise areka kujya avugana natwe yewe niyo tumuhamagaye ntabwo yitaba mwatubariza amaherezo yacu kuko ubu ni uburiganya.”

Bavuga ko uyu Mukeshimana Donatha yahise yiyegereza uwitwa Gasana Joseph bakorana ku kigo nderabuzima cy’Agahabwa ,baribasanzwe babana muri iyo Kompanyi Agritask group Ltd, maze abandi babiri basigaye bakabatera utwatsi.

Uwitwa Gasana Joseph ushyirwa mu majwi yo gufatanya na Donata yabwiye umurunga.com ko iby’iki kibazo atabizi ntacyo yabivugaho ati:”Vugisha uwo Perezida wa Kompanyi Donath njyewe si nkibikurikirana byabazwa Donatha.”

UMURUNGA.COM twagerageje kuvugisha Mukeshimana Donatha tumubaza niba ibivugwa nabagenzibe ari ukuri yemera ko kuba bavuga ko ari abanyamuryango ari uko bagiye muri BDF babasaba kongera  umubare w’abanyamuryango ati:”Twe muri Kompanyi turi abantu babiri abo ,Irabaruta Jeannette na Mukeshimana Liberee baje nyuma.”

Twashatse kumenya imigabane bavuga ko baguze maze umuyobozi wa Kompanyi Mukeshimana Donatha arabihakana  ati:”Imigabane batanze angahe,barayishyuye se?”

Ati:”Kompanyi yatangiye ari iyabantu babiri biza kubangimbwa ko dukenera kuba turi abantu bane Leberee na Jeanne baje nyuma, icyangombwa cyambere hariho abantu babiri icyakabiri cyiriho abantu bane.”

Abajijwe kunguzanyo bahawe na BDF ati:”Ni inguzanyo bo bashakaga ko tuyagabana kandi ntabwo byakunda kuko n’inguzanyo.”

Yongeyeho ko BDF yabahaye inguzanyo ariwe watanze ingwate ati:”Ingwate niyo murugo iwacu ni umuryango wanjye wayimpaye, ntabwo byakunda ko tuyagabana.”

Twifuje kumenya niba baje bakora muri Kompanyi aremera ko baza ati:”Nonese nti turikumwe!.”

Akomeza avuga ibikorwa bihari Kompanyi imeze neza avuga ko bafite inka z’umukamo n’ibitunguru byiza.

Umurunga.com twifashishije urukuta rwe rwa X maze tureba ibumwa yagiye agirana na BDF na NAEB abasaba inkunga bigaragara ko yayisabaga mu mazina ye tariki ya 01 Mutarama 2020 hari aho yagiraga ati: Mwiriwe neza, mfite ikibazo nshaka kubagezaho,nagize ikibazo cyo kutabona inkunga itangwa na NAEB/PRICE kandi nujuje ibisabwa byose kugira ngo nyihabwe ,kumpamvu y’uko ishyaka sacco kansi/Gisagara yibwe amafaranga kandi ibaruwa inyemerera inkunga ariho BDF yayohereje.”

Tariki ya 3 Mutarama 2020 NEAB yasubije Donatha kuri X bamubwira uko yabona inkunga  iti:”Wiriwe neza Donatha Sacco ya Kinazi izakorana n’abanyamuryango ba Sacco ya Kansi itagikora.Ni muri urwo rwego mu minsi ya vuba inkunga ya BDF mwemerewe izanyuzwa muri iyo bank.Mu gukurikirana dosiye yanyu mwanyura ku buyobozi bwa Sacco Kansi”.

Yongeye kwandikira NAEB tariki 24 Mutarama 2020 abasaba uko yabona inkunga yo kuhira mubutumwa bwari mu cyongeteza ati:”Ni gute nabona inkunga yo kuhira?cyane muri iki gihe cy’izuba.”

Umurunga.com twifuje kumenya ibyaya makimbirane avugwa muri iyi kompanyi nyuma yo guhabwa inkunga/inguzanyo na BDF tuvugisha Bwana Ngarambe Steven uyobora BDF mu Karere ka Gisagara avuga ko atazi ibyi kibazo:”Ikibazo ntabwo tukizi, ariko haba hari umuntu umwe ubikurikirana iyo twabasuye niwe tubona ,tuzi ko ari Kompanyi.”

Akomeza avuga ko ibindi byaba biri inyuma atabimenya bakwegera Ubuyobozi bakababwira ikibazo bakabafasha.

Hajya humvikana ibibazo mu bishyirahamwe bagamije iterambera nyamara bakaza kutaba inyangamugayo ngo bakomeze, inzira y’iterambere baba biyemeje, hakaboneka abataka ko imitungo yariwe.

Inkuru dugikurikirana

IFASHABAYO Gilbert/ www.umurunga.com

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!