Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Cyabakamyi mu Kagari ka Nyabinyenga ho mu Mudugudu wa Kabuga, haravugwa inkuru y’umwarimu wigishaga mu mashuri yisumbuye wasanzwe yapfuye bikekwa ko yiyahuye.
Bivugwa ko uyu mwarimu witwa Ngirinshuti François Xavier bahimba Bandora w’imyaka 42 y’amavuko, wigishaga muri GS Rubona yasanzwe mu mugozi yamaze gushiramo umwuka.
Aya makuru yamenyekanye bwa mbere atangajwe n’umugore we na we usanzwe ari umwarimu mu mashuri abanza mu ishuri riherereye mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza.
Uyu mugore wa nyakwigendera ntabwo yari asanzwe ataha buri munsi kuko yabaga ari ku kazi.
Mbere y’uko umugabo we apfa yari yamusabye ko akora uko ashoboye akaza iwe mu Murenge wa Cyabakamyi kumureba.
Uyu mugore yageze mu rugo ari kumwe n’undi mugore, basanga mwarimu Ngirinshuti amanitse mu mugozi yapfuye, bahita babimenyesha inzego z’ubuyobozi.
Iperereza ku cyateye mwarimu Ngirinshuti kwiyahura riracyakomeje kuko hatahise hamenyekana icyamuteye kwiyahura.
Umwe mu baturage bahaye amakuru Umuseke dukesha iyi nkuru, yavuze ko nyakwigendera yari amaze amezi abiri gusa abana n’uriya mugore kuko uwa mbere bari baratandukanye.
Uyu mugore bari bamaze igihe gito babana nta mwana bari bakabyaranye.
Gitifu w’Umurenge wa Cyabakamyi Burezi Eugene yavuze ko RIB yatangiye iperereza kuri uru rupfu, asaba abaturage kwirinda amakimbirane, yanaba bakamenyesha ubuyobozi hakiri kare kugira ngo ashakirwe umuti hakiumirwe izindi ngaruka yateza.
Nyakwigendera yari afite umugore n’abana babiri.