Saturday, February 15, 2025
spot_img

Latest Posts

Gen Muhoozi yatangaje ko umujyi wa Bunia muri RDC ugiye gufatwa n’Ingabo za Uganda

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 15 Gashyantare 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye ingabo zose ziri mu mujyi wa Bunia ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifite amasaha 24 yo kurambika intwaro.

Ibi Gen Muhoozi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa X, avuga ko Abahima bakomeje kwicirwa muri Bunia, ateguza ko nta muntu uzamwicira abantu ngo bimugwe amahoro.

Ati: “Abavandimwe banjye bari kwicirwa muri Bunia, mu Burasirazuba bwa RDC. Abantu banjye, Abahima, bari kugabwaho ibitero. Ni ikibazo gikomeye ku bari gutera abantu banjye. Kuri iyi Si nta we uzica abantu banjye, ngo atekereze ko bitazamugaruka!”

Icyakora Gen Muhoozi ntabwo yigeze asobanura abihishe inyuma y’ubwicanyi burimo gukorerwa abo mu bwoko bw’Abahima, akenshi uyu Mujyi wa Bunia wibasiwe n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa ADF na CODECO.

Gen Muhoozi, ati: “Ku buyobozi bwa Général Yoweri Museveni, Umugaba w’Ikirenga wa UPDF! Mpaye amasaha 24 ingabo zose ziri muri Bunia kugira ngo zirambike intwaro zazo! Nizitabikora, tuzazifata nk’umwanzi, tuzirase.”

Gen Muhoozi akomeza avuga ko mu gihe cya vuba Umujyi wa Bunia uba wabohojwe n’ingabo za Uganda UPDF.

Ati: “Vuba Bunia iraba iri mu maboko ya UPDF…”

Kuva mu Ugushyingo 2022, Ingabo za Uganda ziri muri Ituri no mu majyaruguru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF byahawe izina ‘Operation Shujaa’, izi ngabo zikorana n’iza RDC umunsi ku wundi.

Ingabo za RDC zishobora kuba ziri mu barebwa n’ubu butumwa bwa Gen Muhoozi kuko zishinjwa kugira uruhare mu bikorwa byibasira amoko mu Burasirazuba bwa RDC, zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro yamunzwe n’ivanguramoko.

Gen Muhoozi yateguje kubohoza Umujyi wa Bunia

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!