Abantu 16 ni bo bamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’imodoka yavaga i Kigali yerekeza i Musanze.
Iyo mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Gashyantare 2025, ubwo imodoka ya sosiyete ya International itwara abagenzi, yakoze impanuka yari igeze mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Rusiga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Boniface Rutikanga, yemeje ko iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri.
Uyu muvugizi akomeza avuga ko iyi modoka yarenze umuhanda igwa nko muri metero 800 uvuye ku muhanda, yari irimo abagenzi 51.
Yagize ati: “Hari abantu bahasize ubuzima n’abakomeretse. Turacyakora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye impanuka ndetse n’imibare y’abaguye mu mpanuka.”