Friday, January 31, 2025
spot_img

Latest Posts

Amatorero atanu yambuwe impushya zo gukorera ku butaka bw’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu taliki 31 Mutarama 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwasohoye itangazo rivuga ko rwahagaritse impushya zo gukorera ku butaka bw’u Rwanda ku miryango ishingiye ku myemerere itanu, bitewe n’ibibazo birimo kutubahiriza amategeko, ubuyobozi bubi ndetse n’amakimbirane.

Amatorero yambuwe uruhushya arimo Rwanda Victory Mission, Pentecostal Out-Reach Church, International Missionary Society- Seven Day Adventist Church Reform Movement, Eglise De L’heure Prophetique Du Septieme Jour na Communaute United Methodist International.

Iryo tangazo rya RGB rigira riti “Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ruramenyesha abaturarwanda bose ko rwambuye ubuzima gatozi imiryango ishingiye ku myemerere imwe n’imwe yasanzwe idakurikiza ibisabwa n’amategeko.”

RGB yatangaje ko uwo mwanzuro ufashwe nyuma y’amagenzura menshi yakoze ku mikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere ikorera mu Rwanda, aho hagaragaye ibibazo birimo kutubahiriza amategeko, imiyoborere mibi ndetse n’amakimbirane adashira.

Uru rwego mu mwaka ushize rwakoze igenzura mu nsengero hirya no hino mu gihugu, nyuma izirenga 5600 zarafunzwe ku bwo kutuzuza ibisabwa, gusa hari n’izindi zahagaritswe burundu, aho kugeza mu Ugushyingo 2024, amatorero agera kuri 43 ari yo yari amaze kwamburwa ubuzima gatozi.

Mbere y’uko RGB itangira igenzura amadini n’amatorero mu Rwanda yari amaze kugera kuri 345, habarirwamo n’imiryango iyashamikiyeho bikagera kuri 563.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!