Rubavu: Igisasu cyarasiwe muri Congo cyatoboye inzu y’umuturage

Kuri iki Cyumweru taliki 26 Mutarama 2025, igisasu cyaturutse muri Congo kigwa ku nzu y’umuturage mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe, ku bw’amahirwe nta muntu cyishe cyangwa cyakomerekeje.

Umuseke dukesha iyi nkuru uvuga ko Umunyamakuru Mukwaya Olivier uri i Rubavu yageze aho byabereye avugana na ba nyir’urugo batuye mu kagari ka kagari Busigari, umudugudu wa Bugu.

Umuturage yavuze ko mu gihe cya saa mbili z’igitondo, isasu ryabanyuzeho rivuza ubuhuza, rigwa ku nzu yabo, na bo bava hanze binjira mu nzu.

Uwitwa Nyiraneza Angelique, yagize ati: “Dufite ubwoba, turi kumva imbere yacu bitoroshye, biri gucika.”

Si icyo gisasu cyarihukiye ku nzu y’umuturage gusa, hari n’ikindi cyaguye hasi ariko nticyaturika.

Muri metero nke uvuye aho bariya baturage batuye hari kubera intambara ikomeye, aho inyeshyamba za M23/AFC ziyemeje ko zigomba gufata Umujyi wa Goma.

Amakuru arashimangira ko imirwano ihanganishije ihuriro ry’ingabo za FARDC n’umutwe wa M23, ikomeje mu nkengero z’Umujyi wa Goma.

Ni mu gihe kandi Umuvugizi wa M23/AFC Lawrence Kanyuka yibukije ko inyeshyamba zatanze amasaha 48 ngo ingabo zirinze Goma zirambike intwaro hasi, icyo gihe kiraburaho amasaha make ngo kirangire.

Kayiranga Melchior wa Bwiza TV uri ahabera iyi imirwano yatangaje ko M23 /AFC iri muri kilometero nkeye hafi y’Umujyi wa Goma.

Hari amashusho yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga abaturage bahunga imirwano, abandi bagaragaza ko bafite ubwoba ko inyeshyamba zibasatira.

Amakuru aravuga ko M23 nyuma yo gutwika ikimodoka cy’intambara cya MONUSCO, natwitse ikindi gifaru cy’ingabo za FARDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *