Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Abapasiteri barwaniye mu rusengero rw’Itorero Angilikani bapfa amaturo

Mu materaniro yo ku Cyumweru taliki 19 Mutarama 2025, abapasiteri barwaniye mu rusengero rw’Itorero Angilikani rwa Gihanga mu Ntara ya Bubanza mu gihugu cy’u Burundi, bivugwa ko bapfaga amaturo.

Amakuru avuga ko itsinda rimwe ry’abakirisitu ryinjiye rigahita ritangira kuririmba ibitari bihuje n’ibyo irindi tsinda ryarimo riririmba, bamwe mu ba Pasiteri batangira gufatana mu mashati bararwana, abakirisitu batangira kubakiza, abandi bakizwa n’amaguru.

Iryo tsinda rya mbere ryahagaritse amateraniro, rivuga ko urusengero rutayobowe neza.

Umwe mu bagize iryo tsinda avuga ko “abayobozi b’urusengero, barimo abapasitori bane n’abarimu babiri, bafata ibyemezo batagishije inama y’itorero. Ikindi kandi ngo umutungo w’urusengero ntukoreshwa neza.”

Abo bakirisitu bavuga iki kibazo kimaze imyaka ibiri gihari, ndetse n’abari abajyanama 26 b’uru rusengero ngo bashatse kucyinjiramo bahita bahagarikwa.

Umwe muri abo ajyanama avuga ko pasitori mukuru yabahagaritse, ntibamenyeshwa impamvu yabyo, ku bwe, ngo ni uko habayeho inama yashakaga gusuzuma ibikorwa byose byakozwe n’icyerekezo cy’ahazaza.

Akomeza avuga ko guhagarikwa kwabo ngo kwabateye impungenge, kuko ntibamenyaga ibirimo kuba, basaba ko hakoherezwa abayobozi bakuru kugira ngo bashyire ibintu ku murongo.

Ni mu gihe Pasitori mukuru w’iryo torero asobanura ko ibyemezo byose bifatwa bica mu maboko ya musenyeri kandi akaba yarabyemeje. Jean Claude Ngiyirimbere yamaganye imyitwarire y’itsinda ry’abakirisitu ryahagaritse ibikorwa byo gusenga.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!