Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

RDC: Abanyekongo basabwe gukusanyiriza amaturo Wazalendo

Abayobozi b’amadini n’amatorero bakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabwe gukusanyiriza amaturo ingabo z’iki gihugu, FARDC n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Constant Mutamba.

Minisitiri Mutamba yavuze ko ayo maturo azakusanyirizwa mu masengesho yo kurwanya icyo yise ubushotoranyi bukorerwa igihugu cyabo, ateganyijwe kuzaba ku wa 09 Gashyantare 2025.

Constant Mutamba yagize ati: “Ubwitange bwihariye buzagenerwa FARDC na Wazalendo buzakusanywa. Umusaruro uzavamo uzakirwa, unakwirakwizwe na Komisiyo ihuriweho izashyirwaho taliki 20 Gashyantare 2025.”

Minisitiri Mutamba yaboneyeho no gusaba Abanyekongo kwitabira aya masengesho ku bwinshi, mu gihe abarwanyi ba M23 bakomeje kwambura ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo n’iya Ruguru.

Abo barwanyi ba Wazalendo bari gukusanyirizwa inkunga, usanga ari abarwanyi bihuje bavuye mu mitwe itandukanye, barimo abaturuka impande n’impande n’abavuye mu barinda ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro.

Umutwe wa Wazalendo wabayeho na mbere y’uko M23 yubura ibitero kuri FARDC, ariko icyo gihe nta mbaraga yari ifite, ryari izina ritagira ibikorwa bifatika.

Icyo gihe wasangaga nka APCLS yihuje na PRECO-FF, FDD na CMC bose bavuga ko bari kurwanira inyungu runaka.

Iri huriro nta muyobozi rigira bitewe n’uko buri mutwe uba ufite umuyobozi wawo ndetse n’abiyita ko ari abayobozi bayo baba bashaka inyungu z’amafaranga cyangwa ubudahangarwa bakura mu gukorana n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!