Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasave (GS Gasave) ruherereye mu Karere ka Nyamagabe Umurenge wa Musange Akagari ka Gasave Umudugudu wa Murambi haraturuka amakuru avuga ko muri urwo rwunge hashyizweho amabwiriza agenga Abarimu n’abandi bakozi bakora kuri iryo shuri. Ni mu gihe abandi bantu barimo n’abarimu bo hirya no hino mu gihugu, batayabugaho rumwe.
Ku bwibyo abagize komite y’inteko y’ishuri bamaze kungurana ibitekerezo ku byifuzo n’imyitwarire ikwiye kuranga abarezi byatanzwe n’ababyeyi barasaba umurezi n’umukozi wese kwirinda ibi bikurikira:
1.Birabujijwe kwambara imyambaro y’urukozasoni mu kigo: (Minu-Jupe, Pocket down, Amacupa (amapantaro abafashe cyane), Mukondo out (imipira igaragaza umukondo ku bagore cyangwa abakobwa), Amapataro (ku gitsina gore)
Imyenda ibonerana/Ibonerana.)
2.Birabujijwe gucatinga mu ishuri mu gihe uri kwigisha.
3.Birabujijwe kwicara mu ishuri muri babiri.
4.Birabujijwe kurema udutsiko mu kigo
5.Birabujijwe kwambara ‘ecouteur’ mu gihe uri mu ishuri.
6.Birabujijwe kuvugira kuri telefoni igihe kirekire mu gihe ufite amasoko uri kwigisha.
7. Birabujijwe kwambara ibirango by’amadini mu gihe uri mu kigo.
8.Birabujijwe kwitukuza no gusiga irangi iminwa n’inzara.
9.Birabujijwe kwambara imikufu n’ibikomo.
10. Kwirinda ubusinzi n’ubusambanyi n’indi myitwarire mibi igayishije umurezi.
Icyitonderwa: Hagize amakosa agaragara k’umurezi atavuzwe muri aya mabwiriza,uwo murezi ahanwa hashingiwe kumabwiriza n’amategeko agenga uburezi.
Byemejwe n’inama rusange y’ababyeyi barerera muri GS Gasave yo kuwa 27/11/2024
Bishyirwaho umukono na komite y’ababyeyi uko ari abantu 10.
Umurunga.com twifuje kumenya icyo ubuyobozi bwashingiyeho niba abarimu bo kuri irishuri bari basanzwe barananiranye cyangwa bitwara nabi mbere y’uko bashyirirwaho aya mategeko n’amabwiriza mu kiganiro twagiranye na Bizimana Jean uyobora iri shuri rya GS Gasave yagize ati: “Ni umwanzuro usanzwe wo mafatiwe mu kigo, kuko wari usanzwe waragiyeho mbere ya Covid-19, njyewe nawusanzeho, warafashwe na komite y’ababyeyi yariho, hari abarezi batumye komite ifata uriya mwanzuro, kandi ni mu kigo cy’idini tugomba kugaragaza imyitwarire myiza abantu bakagaragara neza, bakambara mu buryo bwatuma umwana atagira ikibazo cyo kurangara.”
Akomeza avuga kuwa 27/11/2024 inama y’ababyeyi yateranye bitewe n’uko hari abarimu bashya bari baraje kandi bakaza bagaragaza iyo myambarire idahwitse inama y’ikinyabupfura (Discipline ), zagiye zibagira inama,ariko na komite y’ababyeyi yongera gushyiramo imbaraga, ibagira inama ko badakiye kuza bambaye ziriya za mukondo out, amapantaro ya deshire, kora zibafashe n’ibindi.
Yongeyeho ko abarezi bakagombye kugaragaza imyitwarire myiza ari na yo mpamvu komite yongeye kuyiha imbaraga baraganirizwa, ndetse abarimu bishimira ko bakwiriye kuba aribo bakwiriye kuba intangarugero, ndetse abashya basabwa kubyubahiriza.
Utu muyobozi tumubajije impamvu ya ririya bwiriza ryo kwirememo udutsiko, yagize ati: Impamvu ya ririya bwiriza, mugihe cyashize hariho abarimu barwanyaga ubuyobozi bwariho bagakora udutsiko two guhuza imbaraga mu gihe hari ibwiriza rije, hakagira abaryanga bagahuza imbaraga, ubuyobozi bwarariho nibwo bwashyizeho iriya ngingo.”
Diregiteri Bizimana Jean yakomeje avuga ko kugeza ubu ntakibazo gihari, ati: “Natwe twatunguwe n’uko hagaragajwe iriya ngingo kandi tuyemeranyaho twese. Icyakora mu Kigo naho nta byacitse iyi ngingo yateje.”
Hirya no hino mu gihugu usanga hari abarimu usanga bambara mu buryo budakwiriye, usanga bifatwa nk’ibigezweho hakazamo abiremamo udutsiko turwanya ibyemezo bifatwa n’ubuyobozi biteza umwuka mubi mu kigo.
Mu gihe NESA na REB bibaye byiza bazajya bakoresha inama n’abarimu kuko bivugwa ko basura abayobozi b’amashuri ndetse n’ahategurirwa amafunguro y’abanyeshuri,ariko ntihagire abavugisha abarimu ngo bajye inama.
IFASHABAYO Gilbert /www.umurunga.com