Tuesday, January 21, 2025
spot_img

Latest Posts

Muhanga: Umubyeyi n’umwana we bakubiswe n’inkuba

Mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru y’umubyeyi witwa Nikuze Phoibe w’imyaka 23 y’amavuko, wishwe n’inkuba, igasiga umwana we ari indembe.

Ibi byabaye mu mvura nke yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere taliki 20 Mutarama 2025, mu Murenge wa Nyarusange, Akagari ka Mbiriri ho mu Mudugudu wa Gisasa.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yahinguye mu ma saa sita ajya mu gikoni gutegurira umwana we amafunguro.

Nsabayezu Théogene, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gisasa, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko babonye imvura ikubye ariko ntiyagwa, bumva ko inkuba yakubise Nikuze n’umwana we witwa Irakoze Nicole w’imyaka 2 y’amavuko.

Yagize ati: “Twatabaye tuhageze dusanga umubyeyi n’umwana we bazahaye cyane, tumugeza ku Kigo Nderabuzima cya Gikomero.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abaforomo bahise bahamagaza imbangukiragutabara igeza Nikuze n’umwana we i Kabgayi kuko babonaga bimeze nabi.

Yagize ati: “Mu kanya nibwo twakiriye inkuru mbi ko Nikuze yapfuye.”

Ayinkamiye Vestine, SEDO w’Akagari ka Mbiriri, yatangaje ko nyakwigendera atigeza agira amahirwe yo kugera mu biganza by’abaganga kuko yapfuye abaganga bataramusuzuma ngo bamuhe imiti.

Yagize ati: “Bavuze ko na Nicole arembye cyane, ntabwo turamenya ko akira.”

Nsabeyezu Théogene, uyobora Umudugudu wa Gisasa, avuga ko nyakwigendera yari umuntu witonda kuko nta muntu bagiranaga ikibazo.

Umurambo wa nyakwigendera uracyari mu Bitaro i Kabgayi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!