Friday, January 17, 2025
spot_img

Latest Posts

Updates: Ikizamini k’Icyongereza ntabwo kizakorwa n’abantu bose mu kizamini cy’akazi

Nyuma y’uko hatangajwe ko abantu basabye akazi ku myanya yo kwigisha n’iy’abayobozi b’amashuri bagomba gukora ikizamini k’Icyongereza, hagaragajwe ko atari buri wese uzagikora.

Ikizamini cy’ubumenyi mu Cyongereza:

Nyuma y’uko umukandida amaze gukora akohereza (Submit ) ikizamini cy’umwanya wo kwigisha cyangwa ubuyobozi, buri mukandida wagize amanota fatizo (70% ku mwanya wo kwigisha cyangwa 50% ku mwanya wa Diregiteri n’Umwungirije) azahabwa umurongo (link) wo gukora ikizamini cy’ubumenyi mu Cyongereza. Uwo murongo uzatangirwa mu cyumba cy’ikizamini.

Abakandida bazaba batsinzwe ikizamini cy’amasomo cyangwa icya kinyamwuga ntibazakenera gukora ikizamini cy’ubumenyi mu Cyongereza.

Byumvikane ko atari buri wese uzagera mu cyumba k’ikizamini uzakora Icyongereza. Kizakorwa gusa n’uwatsinze icya mbere.
Ikindi kandi n’iyo watsinda icya mbere ugatsindwa Icyongereza ntuzahabwa akazi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!