Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025, hirya no hino mu gihugu mu turere twose abarimu bigisha amasomo akorwa mu kizamini cya Leta mu myaka izakora ikizamini cya Leta P6,S3,S6 bazahugurwa ku buryo bazafasha abanyeshuri kuzitwara neza muri ibi bizamini.
Ibi n’ibindi wakenera kumenya bikubiye mu ibaruwa N° 0105/REB /05/2025 yo ku wa 16/01/2025, yandikiwe abayobozi n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere bose. Ni ibaruwa yari mu rurimi rw’Icyongereza twagerageje gushyira mu Kinyarwanda.
Igira iti:”
Impamvu: Gutumira abarimu mu mahugurwa ku bijyanye n’Igikorwa cyo gufasha abanyeshuri bitegura Ibizamini bya Leta
Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) iherutse gutangaza amabwiriza ya Minisiteri agenga Ibizamini bya Leta, agaragaza ko abanyeshuri bazahabwa impamyabumenyi igihe bazaba bageze ku mpuzandengo ya 50% mu manota y’Ibizamini bya Leta. Ubu buryo buzakoreshwa ku banyeshuri barangije umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, kandi buzagezwa ku bindi byiciro byose by’abazakora Ibizamini bya Leta guhera mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Hazatangwa kandi ubufasha bwihariye ku banyeshuri bafite imbogamizi mu myigire yabo hagamijwe kubafasha kunoza ubumenyi no guteza imbere ubushobozi bukenewe kugira ngo bashobore gukomeza mu cyiciro gikurikira cy’amashuri.
Mu rwego rwo gukemura imbogamizi, Ministeri y’Uburezi, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB) n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yashyizeho gahunda yihariye yo gufasha abanyeshuri bitegura Ibizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025. Iyo gahunda igamije kuzamura imitsindire mu masomo y’ingenzi hifashishijwe uburyo bwateguwe bujyanye n’imbogamizi zigaragara.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB) kinejejwe no gutumira abarimu bo muri buri karere nk’uko bigaragara mu nyandiko iri ku mugereka, bigisha mu mashuri afite abanyeshuri bazakora Ibizamini bya Leta, kugira ngo bitabire amahugurwa ajyanye n’iyi gahunda yo gufasha abanyeshuri.
Aya mahugurwa ateganyijwe kuba ku wa 19 Mutarama 2025, guhera saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30 AM), ku kigo cyatoranyijwe nk’uko byagaragajwe mu mugereka.
Ibikoresho byose n’ibindi byose bizakoreshwa muri iki gikorwa bizatangwa na REB-SPIU.
Ku bindi bisobanuro, mwahamagara Bwana MURASIRA Gerard, Umuyobozi w’Ishami ry’Amahugurwa y’Abarimu kuri email: gmurasira@reb.rw cyangwa kuri telefone: 0788625992, cyangwa Bwana NKUNDIMANA Alphonse, Umukozi Ushinzwe Amahugurwa y’Abarimu bigisha Fizike n’Imibare kuri email: ankundimana@reb.rw cyangwa kuri telefone: 0781052047.”
Dr MBARUSHIMANA Nelson
Umuyobozi mukuru wa REB
Niwe washyize umukono kuri iyi baruwa
Dukurikije ibikubiye muri iyi baruwa, abarimu bakwiye kwitabira aya mahugurwa ku gihe kandi byaba byiza bitwaje impapuro z’ubutumwa bw’akazi( Ordre de Mission) zisinyweho n’abayobozi babo kuko bashobora kuzikenera.