Mu Karere ka Rutsiro Umurenge wa Ruhango akagari ka Rundoyi ho mu Mudugudu wa Karebero kuri Sitasiyo ya RIB ,hafungiye umusore witwa Niyibizi Jean Pierre w’imyaka 27 ,ukurikiranyweho gufata ku ngufu umugore witwa Niringiyimana Vestine w’imyaka 23.
Uyu Niyibizi ni uwo mu Mudugudu wa Karebero,Akagari ka Rundoyi,Umurenge wa Ruhango,Akarere ka Rutsiro naho Niringiyimana Vestine ni uwo mu Mudugudu wa Rugaragara, Akagari ka Rundoyi, yamufatiye hafi y’ikiraro cya Rugaragara bari bahuriyeho umugore ataha.
Uwatanze aya makuru yavuze ko uyu mugore wari uvuye gusura imiryango ye,ataha mu ma saa moya z’umugoroba,ageze hafi y’ikiraro cya Rugaragara,mu Mudugudu wa Karebero,ahura n’uyu musore,yegera uwo mugore nk’umusuhuza umugore amuhereje ukuboko undi ahita agushikanuza,baragundagurana ,umusore amurusha imbaraga ,amushyira hasi ni ko kumufata ku ngufu.
Yagize ati:“Uyu mugore afite umugabo bashakanye byemewe n’amategeko ,bamaranye igihe gito kuko umugabo we afite imyaka 22 gusa. Batuye mu Kagari kamwe n’uriya musore wigize igihazi,tunakekako afata ibiyobyabwenge kuko n’uko kumufata ku ngufu iyo aba atabifashe,hananyura urujya n’uruza rw’abantu ku buryo uyu mugore yari kubona abamutabara ,bitaba byarageze aho amurusha imbaraga akamufata ku ngufu.”
Avuga ko umugore yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Bitenga,ahita ajyanwa ku bitaro bya Murunda kuri Isange One Stop Center,ko ibyakurikiyeho batabimenye kuko ngo ibimenyetso babonye babiha RIB, akaba ari yo ibimenya,bo nta kindi bamenya.
Umunyamabanga NShingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Bisangabagabo Sylvestre yemereye itangazamakuru ko ayo makuru,avuga ko aho abimenyekaniye bihutiye kugeza kwa muganga uwafashwe ku ngufu no gushakisha uwakekwaga , cyane cyane ko uwafashwe ku ngufu yari yamumenye,atamushidikanyaho, umusore arafatwa atabwa muri yombo.
Yagize ati:”Nibyo, uwo musore yari yabanje kubura,arashakishwa kugeza abonetse ubu ari kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango.Umugore yagerageje kwirwanaho,kuko bwari bwije nta n’umutabara,uwo musore amurusha imbaraga,umugambi we awugeraho,ariko ubwo yafashwe azabiryozwa .Turihanganisha umugabo w’uyu mugore bibaye bataramarana igihe kinini.”
Avuga ko iryo ari ihohotera rikabije kuko gusagarira umugore wigendera, ufite umugabo we ukamufata ku ngufu ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Bisangabagabo yasabye abaturage buri wese kuba ijisho rya mugenzi we,abo babona bagaragaza imyitwarire mibi bakabavuga hakiri kare,bagafatwa bakaganirizwa bataragira byinshi bangiza ku mutekano w’abaturage n’ibyabo.
Igihe icyaha cyamuhama yahanishwa ingingo ya 134 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ahanishwa igifungo kitari mumsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri(2.000.000frw).
Iyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato byateye indwara idakira cyangwa ubumuga uwabikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu(5.00.000frw) ariko atarenga miliyoni imwe (1.000.000).