ITANGAZO RYO GUTANGA SCHOLARSHIP
Ubuyobozi bw’ishuri rya Hanika Anglican Integrated Polytechnic bunejejwe no kumenyesha abanyeshuri bose barangije amashuri yisumbuye bifuza kwiga icyiciro cyambere cya kaminuza muri kaminuza ya Hanika Anglican Integrated Polytechnic (Hanika AIP) ko hari gutangwa
scholarship ingana na 50% by’amafaranga y’ishuri ku banyeshuri bazaba batsinze neza
ikizamini bazahabwa, bakaziga mu mashami akurikira;
> Mechanical Engineering/ automobile technology
> Civil Engineering/ construction technology
> Computer Engineering/ ICT
IBYANGOMBWA BISABWA:
> Ibaruwa isaba scholarship yandikiwe umuyobozi w’ishuri.
> Impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye igaragaza ko yatsinze neza amasomo abiri
y’ingenzi ,iriho umukono wa Noteri.
> Fotocopi y’indangamuntu.
Icyitonderwa: ibyangombwa bisaba scholarship bigomba kugezwa mu biro by’umunyamabanga w’ishuri cyangwa bikoherezwa kuri email yishuri: hanikaaip3@gmail.com bitarenze Kuwa 03
Gashyantare 2025
Ku bindi bisobanuro mwahamagara : 0783029695/0782172950/0789431055/078876460
Bikorewe I Nyanza kuwa 10 Mutarama 2025
BIRORI Gaetan
Umuyobozi mukuru w’ishuri rya Hanika AIP
Niwe washyize umukono kuri iri tangazo