Urwego rw’igihugu rushinzwe Uburezi bw’lbanze (REB) ruramenyesha abakandida bose basabye akazi ku myanya yo kwigisha n’iy’abayobozi mu mashuri (School Leaders’ positions), ko ikizamini cyanditse gihuye n’ibyo azigisha (Subject Based exam) ndetse n’icy’icyongereza kigaragaza urwego ariho mu rurimi rwigishwamo (English proficiency test) giteganyijwe kuva tariki ya 20/01/2025 kugeza tariki 28/01/2025 muri buri Karere.
Urutonde rugaragaza aho buri mukandida azakorera muzarusanga ku rubuga rwa REB
(www.reb.gov.rw) bitarenze kuwa kane, tariki 16/01/2025.
Ikitonderwa:
> Ibizamini byose hamwe bizakorwa mu masaha atatu n’igice.
> Umukandida wese arasabwa kugera kuri Site ikorerwaho ikizamini iminota 30 mbere
y’isaha ikizamini gitangiriraho. Uzahagera ikizamini cyatangiye ntabwo azemererwa
gukora.
> Buri mukandida arasabwa kuzakorera ikizamini kuri site yoherejweho.
> Buri mukandida arasabwa kuzaza yitwaje Indangamuntu ye na ‘Headphone’
zizifashishwa mu kizamini cy’icyongereza cyo kumva (listening) kuri mudasobwa.
> Telephone ntabwo zemewe mu cyumba cy’ikizamini.
>Buri mukandida agomba kuza mu kizamini yibuka neza “username” na “password” bya
konti ye ya “E-recruitment system”
Bikorewe i Kigali, ku wa 10/01/2025
Dr MBARUSHIMANA Nelson
Umuyobozi mukuru wa REB niwe washyize umukono kuri iri tangazo.