Inshamake y’ibyavugiwe mu nama y’abayobozi yateranye uyu munsi
.Abanyeshuri ba P6, S3,S6, Y3 na L5 batagize 50% bagomba kwitabira remedial program;
.N’undi wagize 50% ariko yaratsinzwe amasomo akorwa mu kizamini cya Leta nawe azitabira;
.Kuri 18/01/2025 hateganyijwe amahugurwa
y’abazahugura abarimu;
.Kuri 19/01/2025 hazahugurwa abarimu bigisha P6,S3,S6,Y3 na L5;
.Muri buri Karere bazatoranya site 3 zizaberamo amahugurwa y’abo barimu;
.Abayobozi HT, SEI barasabwa kibigiramo uruhare;
.Abataratanga amakuru y’abanyeshuri bagize amanota ari munsi ya 50, n’abarimu bigisha muri Levels zisoza ibyiciro basabwe kuyatanga vuba;
. Ikibazo cya tike y’abarimu bazigisha muri gahunda nzamurabushobozi kizatangwaho umurongo.
. Abatoranyijwe gukora Ibizamini by’akazi ko kwigisha ( Shortlisted candidates) biteganyijwe ko bazabitangira 16/01/2025