Ku mugoroba wo ku wa Gatatu taliki 08 Mutarama 2025, Ingabo z’Igihugu cya Chad zaburijemo igitero cy’abitwaje intwaro cyagabwe ku ngoro ya Perezida mu murwa mukuru N’Djamena cyasize gihitanye abantu 19.
Icyo gitero cyagabwe nyuma y’amasaha make Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, uri mu ruzinduko muri Chad aho yabonaniye n’abayobozi bakuru barimo na Perezida Mahamat Idriss Deby, aho cyagabwe.
Guverinoma ya Chad yatangaje ko mu bari bitwaje intwaro 18 muri 24 bishwe mu gihe undi umwe wapfuye ari mu bagize ingabo z’igihugu.
Abderaman Koulamallah, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Chad, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, yatangaje ko nyuma y’icyo gitero umutekano umeze neza.
Yagize ati: “Ibintu bimeze neza ubu nyuma yo guhosha abashakaga guhungabanya umutekano.”
Akomeza avuga ko igihe igitero cyabwaga Perezida Deby yari ahari ariko ubu ameze neza nta kibazo afite.
Umwe mu bashinzwe umutekano yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ko abo bagabye igitero ari abo mu mutwe witwaje intwaro wa ‘Boko Haram’ ariko Umuvugizi wa Guverinoma abinyomoza avuga ko bashobora kuba atari bo.
Icyo gitero cyiswe icy’iterabwoba kuko nyuma hari izindi modoka eshatu zateye ibirindiro bya gisirikare bikikije ingoro ya Perezida ariko nabyo biburizwamo.
Iki gitero kibaye mu gihe hadashize nibura ibyumweru 2 hakozwe amatora rusange, aho Guverinoma yashimye ko ari intambwe ikomeye igamije guhagarika ubutegetsi bwa gisirikare, nubwo yanenzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi na bamwe mu bayitabiriye.
Perezida Mahamat Deby yagiye ku butegetsi nyuma yuko inyeshyamba zishe se, Perezida Idriss Deby mu 2021, nawe wari warayoboye Chad kuva mu 1991.