Sunday, January 5, 2025
spot_img

Latest Posts

Umwana w’imyaka 8 yatoraguwe muri pariki ibamo intare 40 yari amazemo iminsi 5 ari muzima

Umwana w’umuhungu w’imyaka 8 y’amavuko wari umaze iminsi itanu ari muri pariki y’inyamaswa zirimo intare n’inzovu, yatoraguwe ari muzima ntacyo yabaye.

Umuyobozi w’Intara ya Mashonaland West muri Zimbabwe, Mutsa Murombedzi abinyujije ku rukuta k rwa X yatangaje ko ibi byabaye ku mwana witwa Tinotenda Pudu wari wagiye gutembera muri Pariki yitwa Matusadona Game Park.

Ati: “Yamaze iminsi itanu aryamye ku mabuye akomeye, intare zikamukurikira, inzovu zikamunyuraho. Yari atunzwe no kurya imbuto zaho akoresheje inkoni, yacukuraga utunogo dutoduto aho inzuzi (ubu zakamye) zahoze zica kugira ngo abone amazi yo kunywa.”

Abantu batuye muri ako karere ka Nyaminyami bashyize hamwe kugira ngo batange inkunga yo kumushakisha, aho baririmbaga ndetse bakavuza n’ingoma buri munsi kugira ngo bamubwire amabwiriza y’aho ashobora kugana kugira ngo agere mu nzira imutahana.

Ku munsi wa gatanu bamushakisha, uyu mwana yumvise imodoka y’abacunga pariki agerageza kuyikurikira, ariko kubera umuvuduko muto asanga yamusize.

Ku bw’amahirwe ye, abo bakozi baragarutse, babona aho ibirenge by’umuntu byaciye, bahita babikurikira kugeza bageze kuri Tinotenda.

African Parks yatangaje ko ibyabaye byatunguye benshi kubona uyu mwana yagarutse iwabo amahoro dore ko iyi Pariki ya Matusadona ibamo intare 40 ndetse hari igihe yigeze kuba ariyo pariki muri Afurika ifite intare nyinshi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!