Abantu bagera ku icumi nibo bapfuye,abandi benshi barakomereka, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa SUV yiraraga mu baturage benshi bari bateraniye mu gace ka Louisiana muri New Orleans,mu birori byo kwizihiza umwaka mushya wa 2025.
Iyi mpanuka yafashwe nk’igitero cy’iterabwoba ,cyakomerekeyemo benshi,aho imibare yavugaga ko hari abarenga 30 bakomeretse.
Ubuyobozi bwa Leta ya New Orleans bwatangaje ko kuri uyu wa 1 Mutarama 2025,mu masaha ya saa tatu z’ijoro mu gace ka French Quarter gakunzwe na bamukerarugendo karimo utubari na za resitora nyinshi,ariho ibyo byabereye, ubwo iyo modoka yinjiraga mu kivunge cy’abantu bari mu birori bisoza umwaka wa 2024.
Ikigo gishinzwe ubutabazi muri New Orleans (NEOMS) cyagize kiti:”Hari abarwayi 30 bakomeretse bajyanwe kwa muganga ndetse n’abantu icumi bapfuye.”
Umuvugizi wa Polisi muri New Orleans yabwiye CBS News ko bakiri mu iperereza gusa amakuru ahari kugeza ubu,ni uko hari benshi bakomeretse n’abandi bapfiriye muri iyi mpanuka.
Ni mugihe Guverineri wa Louisiana,Jeff Landry,yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri icyo gitero ndetse anasaba abantu kwirinda kujya muri aka gace byabereyemo.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe New Orleans iri kwitegura kwakira Igikombe cy’umupira w’amaguru kizwi nka”Sugar Bowl” ,imikino izwiho guhuza ibihumbi by’abafana baturutse mu bice bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.