Saturday, December 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima ku isi WHO yarokotse ibitero bya Israel

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku Buzima,WHO, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko ibitero Israel yagabye ku Kibuga cy’Indege cya Sanaa cyo muri Yemen, byamusanze kuri icyo kibuga icyakora ntiyagira icyo aba.

Yavuze ko we n’itsinda bari kumwe bari muri metero nkeya uvuye aho ibisasu nyizina byaguye.Icyo gihe biteguraga kujya mu ndege yagomabaga kubakura muri Yemen.

Ni ibitero igisirikare cya Israel cyagabye ku wa 26 Ukuboza 2024,aho cyavuze ko cyashakaga kwangiriza ibikorwaremezo by’nyeshyamba z’Aba-Houthi biherereye kuri icyo kibuga cy’indege n’ibigo by’ingufu biri mu bice bitandukanye by’igihugu cya Yemen.

Impamvu ni uko ibyo bikorwaremezo ari byo Ab-Houthi bakoresha mu gutunda intwaro bakura mu gihugu cya Iran bakazifashisha mu kugaba ibitero kuri Israel.

Dr.Tedros n’itsinda ayoboye bari basuye Yemen,aho bagiye kuganira ku buryo abakozi b’Umuryango w’abibumbye bafashwe n’abo bikekwa ko ari Ab-Houthi barekurwa.

Uretse gufunguza abo bakozi 17 b’Umuryango w’abibumbye bikekwa ko baba barafashwe n’inyeshyamba z’Aba-Houthi zihanganye na Israel, iryo tsinda ryari rigiye no gukora isuzuma ry’uko abaturage bamerewe muri icyo gihugu cya Yemen.

Dr.Tedros yavuze ko we n’itsinda rye bari kumwe bagize amahirwe akomeye ntibagira ibibazo nubwo byakereje urugendo rwabo kuko ikibuga cy’indege cyangiritse.

Ubwo yagarukaga ku byabaye Dr.Tedros yagize ati:”Umwe mu itsinda ryacu riyobora indege yakomeretse.Byibuze abantu babiri bari kuri icyo kibuga bishwe.Umunara wifashishwa mu kugenzura indege n’ahantu bagiye kujya mu ndege baba bari hangiritse.Twe twari muri metero nke uvuye aho ibyo byaberaga.Umuhanda w’indege wangiritse.”

Uyu muyobozi yavuze ko kugira ngo bave muri icyo gihugu basabwa kubanza gutegereza kugira ngo iyo mihanda indege ikoresha igiye kuguruka ibanze isanwe, icyakora akavuga ko abakozi b’Umuryango w’abibumbye bari kumwe bameze neza.

Uretse ku kibuga cy’indege cya Sanaa,IDF yagabye ibitero no ku cyambu cy’Inyanja itukura cya Ras Isaa giherereye mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Sanaa.

Ab-Houthi bavuze ko n’iyo byagenda gute,batazigera bagabanya ibitero bagaba kuri Israel,kugeza iki gihugu na cyo kiretse ibikorwa by’intambara muri Gaza.Kuri Noheli izi nyeshyamba zagabye ibitero bya drones kuri Israel.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!