Koperative Umwalimu SACCO yashyizeho inguzanyo zigenewe abarimu bifuza gukora ibikorwa by’ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abashaka gukora ubucuruzi buciriritse.
Byatangajwe mu Nteko Rusange yahuje abanyamuryango, yabaye kuri uyu wa 23 Ukuboza 2024.
Umwalimu Sacco yatangarije abanyamuryango bayo ko yatangije ubwoko bw’inguzanyo bubiri mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no kurushaho kugira ubuzima bwiza.
Umuyobozi Mukuru w’Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje, yagaragaje ko izo nguzanyo zatekerejwe nyuma y’uko hari abarimu bagaragaje ko bazikenera bakazibura, bikaba byatuma bajya mu zindi banki.
Yavuze ko inguzanyo irebana n’ubuhinzi n’ubworozi yiswe Sarura Mwalimu mu gihe irebana n’ubucuruzi buciriritse yitwa Aguka Mwalimu.
Uwambaje yashimangiye ko inguzanyo ya Sarura Mwalimu nubwo irebana n’ubuhinzi n’ubworozi, izafasha abarimu kwiteza imbere kandi ko bitazabangamira umwuga wabo w’uburezi.
Ati: “Bizafasha cyane abarimu bakorera mu bice bikunze gukorerwamo ubuhinzi n’ubworozi kandi bitabangamiye umwuga wabo w’uburezi ahubwo bizabafasha gutanga umusaruro mwiza kuko burya umurimo unoze utangwa n’umukozi wishimye.”
Koperative Umwalimu SACCO igaragaza ko kugira ngo umwarimu ahabwe iyo nguzanyo, asabwa kuba amaze nibura amezi atandatu yizigamira kuri konti ye no kuba afiteho 30% by’inguzanyo yifuza.
Inguzanyo izajya itangwa iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 35 Frw azajya yishyurwa bitewe n’umushinga uwasabye inguzanyo agiye gukora ariko ntigomba kurenza imyaka itanu.
Ni inguzanyo ifite inyungu nto kuko izajya ibarirwa kuri 12%. Ikindi ni uko ubwizigame bwa 30% usaba inguzanyo aba yaratanze bwungukirwa 3.5% buri mwaka ndetse ashobora no kwifashishwa nk’ingwate ku zindi nguzanyo.
Ku bijyanye n’inguzanyo ya Aguka Mwarimu ishingiye ku bucuruzi buciriritse, Uwambaje yavuze ko abarimu bazayihabwa izabafasha mu gutangira ibikorwa by’ubucuruzi biciriritse aho bakorera cyangwa batuye.
Ati: “Izafasha abarimu bashaka gushinga no gutangiza ubucuruzi buciriritse buzakorwa mu bice batuyemo cyangwa bakoreramo mu rwego rwo gufatanya n’abandi mu kuzamura aho batuye, nk’uko biri mu ntego z’Umwalimu SACCO ariko cyane cyane mu kuzamura imibereho yabo ndetse no kwiteza imbere.”
Kuri iyo nguzanyo nayo, umwarimu azajya ayihabwa ari uko abanje kwizigamira nibura 30% by’amafaranga ashaka, kwishyura bitarenze imyaka itanu kandi akazishyura ku nyungu ya 14%.
Inguzanyo ya make ni ibihumbi 500 FRw kugeza kuri miliyoni 10 Frw mu gihe bwa bwizigame bwa 30% buzajya bwungukirwa 3.5% buri mwaka.
Umwalimu Sacco kandi yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa n’abarimu mu gusaba inguzanyo batavuye aho bari mu rwego rwo kwirinda gusiragira bajya kwaka inguzanyo ku mashami yayo nk’uko byari bisanzwe.
Ubuyobozi bw’Umwalimu SACCO bwijeje abanyamuryango gukomeza guha agaciro ibitekerezo byabo kandi ko buzaharanira gukomeza gufatanya gushaka ibisubizo birambye.
Bwashimiye Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyigikira no guteza imbere Umwalimu Sacco no guharanira ko umwarimu agira ubuzima bwiza.
Yanditswe na Leonce Nyirimana