Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Polisi yataye muri yombi umusaza wakoze Jenoside agahindura amazina ye

Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza yafunze umusaza wari warihinduye amazina yihishahisha,yarahamijwe n’inkiko gacaca gukora Jenoside.

Ikarita y’Akarere ka Nyanza

Umusaza w’imyaka 62 y’amavuko yafatiwe mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu Kagari ka Mulinja ho mu Mudugudu wa Burambi.

Uriya musaza wafashwe yitwa Uwihoreye Venant akomoka mu cyahoze ari komini Karambo muri Segiteri Rugazi muri serire Masinde, ubu ni mu Murenge wa Musebeya mu kagari ka Sekera mu Mudugudu wa Rugazi mu Karere ka Nyamagabe.

Amakuru umuseke dukesha iyi nkuru ni uko uriya musaza Uwihoreye Venant yahinduye amazina yitwa Ramazani Yusufu akekwaho ko yakatiwe n’inkiko gacaca imyaka 30 ahita acika ahungira mu Karere ka Nyanza aho yabaye mu mirenge itandukanye.

Ubu yabaga mu Murenge wa Kigoma,mu Kagari ka Mulinja,mu Mudugudu wa Burambi ari naho yafatiwe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE  yavuze ko bafashe uriya musaza wahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yagize ati:”Yatwawe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyira mu gihe ategereje kujyanwa muri gereza kurangiza igihano.”

 

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!