Ejo hashize ku munsi wa Noheri taliki 25 Ukuboza 2024, mu Karere ka Nyagatare inka yari igiye kubagwa yarananiranye ndetse iriruka bituma abari bagiye kuyibaga bahindura imigambi barayireka, abari baje kugura inyama za Noheli bataha ntazo bacyuye.
Ibi byabereye aho iyo nka yari igejejwe, yagombaga kubagirwa mu isantere y’ahitwa ku Kimoramo mu Murenge wa Nyagatare Akagari ka Kamagiri, ariko ikananira abayifataga ndetse ikabarusha imbaraga ikiruka.
Bamwe mu bari bari aho ibi byabereye, bavuga ko hari n’abo yashinze amahembe, ibisa nko kwica kw’inka, ibi byatumye bahita bayihunga.
Uwitwa Muyirate Anne Marie yagize ati: “Iyi nka ibyayo ntibisanzwe. Bayigejeje aho ibagirwa yigira kabushungwe neza neza inanira abagabo. Ubu twari dutegereje kugura inyama ariko turitahiye da! None se ko aha nta handi washakira inyama, ubwo nyine turatashye.”
Akomeza agira ati: “Ubu nari naguze ibitunguru, ibirungo n’ibindi bijyana nabyo none ubu ndabutashye. Iyi nka ibaye amayobera ariko nta kundi turatashye, inka yanze ko turya Noheli. Ikindi ntabwo batubwira niba hari indi bari buzane.”
Ku rundi ruhande hari abatangiye kuvuga ko iyo nka hari izindi mbaraga yaba yarakoresheje.
Uwitwa Rutagarama Denis yagize ati: “Ibintu iyi nka yakoze ntibisanzwe, yananiye abari basanzwe babaga inka ariko iyi yabandagaje. Ubanza uwayibagurishije hari ibyo yayikuriyemo ikaba ishaka gusubirayo. Imbaraga ifite ntizisanwe ni ibitererano. Ubu niyo bayifata bakayibaga njye sinaba nkiyiriye pe!”
Uwize ibijyanye n’ubuzima bw’amatungo, Veterineri Safari, avuga ko ibyo ntaho bihuriye n’imyuka mibi ko ahubwo bituruka ku miterere y’itungo bashakaga kubaga.
Yagize ati: “Ibi bibaho bituruka ku mbaraga inka isanganwe, ndetse hari n’igihe iba isanzwe ari inyamahane. Icyabaye rero hari igihe itungo rigiye kubagwa rigera ahantu habagiwe andi matungo rikabimenya rikikanga cyane iyo rihabona ibintu bidasanzwe nk’abantu benshi n’ibindi. Ibi birushaho kuritera amakenga iyo abaritwaye barikubita cyangwa barizirika. Ibi rero birashoboka ko ari byo byabaye iriya nka ikivumbura ariko ikabikora nk’iyitabara.”
Mu bihe nk’ibi by’iminsi mikuru habagwa amatungo menshi hagamijwe gucuruza inyama, ibikorwa byari bisanzwe bikorwa umunsi umwe mbere ya Noheli, ariko kubera ubukungu butifashe neza mu mifuka y’abaturage biturutse kukuba Noheri ibaye batareza, ababaga bakaba bari kubikora buhoro buhoro hashingiwe ku buryo babona abakeneye guhaha inyama.
Src: Imvaho Nshya