Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

U-SACCO: Abantu batifuza ko umusanzu w’agasanduku ko gutabarana wazamurwa bizagenda bite? Inguzanyo y’imyaka 5 idasaba ingwate yo bite?

Ku rukuta rwa X Umwalimu SACCO watangaje umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama isanzwe ya 29 y’Inteko rusange y’Umwalimu SACCO yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza 2024. Uyu mwanzuro ni uwo kuzamura umusanzu w’agasanduku ko gutabarana ukava kuri 300 Frw ukagera ku 1000 Frw.

Muri iyi nama hagaragajwe ko abanyamuryango bagera kuri 82% batoye ko umusanzu w’agasanduku waba 1000 Frw naho 18% batora ko umusanzu waguma kuri 300Frw.

Ku rukuta rwa X uwiyita Jugumila yagize ati:” Umushahara w’umuntu ni ntavogerwa mujye mukata amafaranga mwumvikanyeho n’umuntu ku giti cye apana muri rusange. Ubwo murumva abo bashakaga gukomeza gukatwa 300 mutababangamiye? Mubura kuzamura “avance sur salaire” mukazamura ibitateza imbere umukiriya ibyo nta terambere bifitiye customer( umukiriya).”

Uwiyita Karame Rwanda we yagize ati:” Niba mudatabara umuntu wabuze umubyeyi ibindi byose ntibinshishikaje!”

Aha wakwibaza niba bariya 18% bifuje ko bakomeza gutanga umusanzu ungana n’amafaranga 300, niba bazayatanga ukwabo, ariko igisubizo ni uko umwanzuro watowe n’abantu benshi ari wo ugomba gukurikizwa no kubatawutoye nk’uko byavugiwe muri iyi nama.

Ibitekerezo byakomeje gutangwa bigaruka ku kuba hifuzwa ko inguzanyo ku mushahara idasaba ingwate yava ku myaka 3 ikagezwa ku myaka 5 bityo bikazamura amafaranga umunyamuryango ahabwa iyo yatse inguzanyo.

Uwitwa Gerardo yagize ati:” Abo nasinyiye nibarangira nzakora ibishoboka ikimina cyanyu nkivemo niba nta avance ya 5 years ( Imyaka 5).”

Aphrodis yagize ati:” Abanyamuryango izamurwa rya “salary advance( Inguzanyo ku mushahara)” idatangirwa ingwate niryo ryabashimisha kuruta ibindi byose. Sinzi iki cyo mutagitangaho umucyo.

Festus nawe ati:” Inguzanyo yishyurwa mumyaka 5 ariko itatangiwe ingwate yo bihagaze gute?”

N’ubwo Umwalimu SACCO ntacyo wasubije aba bantu ariko, muri iyi nama hagaragajwe ko kwizigamira muri Koperative Umwalimu SACCO bikiri hasi cyane bityo gutanga inguzanyo zimwe na zimwe ntibishoboka. Ibi bivuze ko amafaranga akiri make muri iyi Koperative, byagorana mu gihe bazamura inguzanyo hashobora kuba ikibazo k’ibura ry’amafaranga. Abanyamuryango bakaba bashishikarizwa kwizigamira muri iyi Koperative.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!