Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyamasheke: Babiri bafatanywe ihene y’umuturage bamaze kuyikuraho uruhu

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’abagabo babiri barimo uwitwa Niyomwungeri Olivier w’imyaka 18 y’amavuko na Nsengimana François w’imyaka 32 y’amavuko bafatanywe ihene, bamaze kuyikuraho uruhu.

Bombi bafatiwe mu Murenge wa Kirimbi, Akagari ka Muhororo ho mu Mudugudu wa Rusebeya bafatirwa mu rugo rw’umuturanyi.

Bivugwa ko iyo hene bayibye mu ijoro ryo ku Cyumweru, nyirayo abimenya mu gitondo niko gutangira gushakisha, aza kugwa kuri abo bagabo batangiye kuyibaga.

Habimana Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, yatangaje ko aba bafungiye kuri sitasiyo ya ya RIB ya Macuba.

Yagize ati: “Ni byo abo bajura bafashwe bari kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba bari kubibazwa nibahamwa n’icyaha amategeko azakurikizwa umuturage arihwe ihene ye.”

Yongeyeho ko muri iyi minsi yegereza Noheli n’Ubunani hagenda hagaragara cyane ubujura bw’amatungo ariko ko ubuyobozi bw’uwo murenge, ku bufatanye n’abaturage hafashwe ingamba zo gukaza amarondo.

Yaboneyeho no gusaba abaturage kuba maso bagacunga neza amatungo yabo.

Yagize ati: “Abaturage bagasabwa kuba maso, bagacunga ibyabo neza, ahari amatungo bagahora bagenzura ko nta kibazo afite.”

Ikindi Gitifu Habimana yabasabye abaturage ni uko umuturage agomba kuba ijisho rya mugenzi we, ahabonetse ikibazo bagatangira amakuru ku gihe n’abo bakekaho ubujura bakabacungira hafi nk’uko uyu yacungiwe hafi kugeza afashwe. [Umuseke]

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!