Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

Nigeria:Yibye inkoko n’amagi yayo akatirwa urwo gupfa none yahawe imbabazi

Muri Nigeria,umusore wari wakatiwe igihano cyo kwicwa azira kwiba inkoko n’amagi yayo,yemerewe imbabazi.

Uwo musore yari amaze imyaka 10  ari ku rutonde rw’abakatiwe igihano cyo kwicwa, nyuma y’uko ahamwe n’ibyaha birimo kwiba inkoko n’amagi, none yasezeranyijwe guhabwa imbabazi na Guverineri “State” ya Osun mu Majyepfo y’u Burengerazuba bwa Nigeria.

Uwo musore witwa Segun Olowookere yari afite imyaka 17 gusa mu mwaka wa 2010, ubwo yafatirwaga muri ubwo bujura ari kumwe na mugenzi we witwa Morakinyo Sunday.

Bivugwa ko abo basore bombi bateye inzu y’Umupolisi wo ku rwego rwa Ofisiye, bafite imbunda ya cyera yakoreshwaga mu guhiga ndetse n’umuhoro, hanyuma binjira muri iyo nzu biba inkoko n’amagi,bahita bacika bariruka.

Nyuma yo gufatwa no gushyikirizwa urukiko,mu mwaka wa 2014, nibwo umucamanza witwa Jide Falola wo mu Rukiko rukuru rw’aho muri Leta ya Osun muri Nigeria,yakatiye igihano cyo kwicwa abo basore bombi,bakimara guhamwa n’ibyaha birimo gutobora inzu y’uwo Ofisiye muri Polisi ndetse bakiba uwo mutungo we.

Uwo mwanzuro w’urukiko ukimara gusomwa, abantu benshi barawamaganye ndetse bagaragaza ko biteye agahinda kuko icyo gihano bakibonaga nk’igikomeye cyane,ugereranyije n’icyaha cyakozwe.

Abo basore bombi baje kwimurirwa muri gereza izwiho kugira uburinzi bukomeye yitwa Kirikiri iherereye muri Leta ya Lagos, n’ubundi bakomeza kuguma ku rutonde rw’abategereje kwicwa.

Ku wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024, nibwo Guverineri Ademola Adeleke yatanze amabwiriza ko Olowookere ababarirwa.

Yagize ati:”Nasabye Komiseri ushinzwe iby’uburenganzira bwa muntu ko atangira kuzuza ibisabwa byose kugira ngo uwo musore ahabwe imbabazi arekurwe.”

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko  ibya Morakinyo Sunday,wari warakatiwe hamwe n’uwo musore wahawe imbabazi bitazwi uko bizamera kugeza ubu, kuko we izina rye ritavuzwe muri ubwo butumwa bwatanzwe na Guverineri.

Hari hashize imyaka myinshi, ababyeyi ababyeyi ba Olowookere, imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’abandi baturage ba Nigeria,baharanira ko yafungurwa.

Hari nubwo ababyeyi be banyujije ubusabe bwabo ku mbuga nkoranyambaga basaba ko uwo mwana wabo wavutse ari ikinege,yahabwa imbabazi agafungurwa.

Biteganyijwe ko uwo musore azafungurwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2025. Nigeria ntirashyira mu bikorwa igihano cyo kwicwa ku bafungwa bagihawe guhera mu 2012, ariko kugeza ubu,habarurwa abafungwa bagera ku 3400 bategereje kwicwa,nk’igihano bahawe n’urukiko nyuma yo kubahamya ibyaha bitandukanye.

 

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!