Home AMAKURU Uwakekwagaho kwica uwarakotse Jenoside yarashwe arimo ageragezaga gutoroka
AMAKURU

Uwakekwagaho kwica uwarakotse Jenoside yarashwe arimo ageragezaga gutoroka

Isolation of an AK-47. Click banner for related imagery.

Mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru y’uko uwitwa Kabera Samuel wakekwagaho kwica uwarakotse Jenoside, yarashwe agahita apfa ubwo yageragezaga gucika Polisi.

Uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko yari yajyanwe ngo yerekane aho yahishe ibikoresho yifashishije yica Sibomana Emmanuel w’imyaka 57 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wari umuturanyi we.

Sibomana yari atuye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari ho mu Kagari ka Ruhimbi, yishwe ku wa 13 Ukuboza uyu mwaka, ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro akubiswe ipiki n’umuturanyi.

Amakuru avuga ko ubwo yatangiraga kwiruka abaturage bari hafi aho bagerageje kumwirukaho ari nako polisi nayo imuri inyuma ndetse banarasa hejuru akomeza kwiruka, umupolisi abonye nta kundi aramurasa. (Bwiza)

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!