Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Kicukiro: Umusore yiyahuye asiga avuze ko umubiri we uzahabwa inyamaswa zikawurya

Mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umusore utaramenyekana imyirondoro ye, bikekwa ko yiyahuye asiga yanditse ibaruwa ivuga ko atazashyingurwa ahubwo umubiri we wazahabwa inyamaswa zikawurya kandi mu ruhame.

Ibi byabaye ku wa Mbere taliki 16 Ukuboza 2024, bibereye mu Mudugudu wa Mahoro, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga ho mu Karere ka Kicukiro.

Iyi nkuru yamenyekanye ubwo umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu nzu yabagamo yamaze gupfa.

Abatangaje iby’iyi nkuru, bavuga ko uyu musore yasize yanditse ibaruwa asezera ku bo biganye mu mashuri yisumbuye, abo bakoranye ndetse n’abo babanye muri uyu murenge wa Gatenga.

Mu ibaruwa nyakwigendera yasoje avuga ko nta mwana yigeze abyara ndetse ko nta n’umukobwa yigeze atera inda.

Hirya no hino mu gihugu, mu rubyiruko hakomeje kugaragara Impfu za hato na hato zituruka ku kwiyagura, aho abasesengura Ibijyanye n’Ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko bishobora kuba biterwa n’agahinda gakabije (Dépression).

Src: Umuseke

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!