Thursday, January 16, 2025
spot_img

Latest Posts

Minisitiri w’intebe atanze umucyo ku izamurwa rya Pansiyo

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard yasobanuye impamvu z’izamurwa ry’umusanzu w’ubwiteganyirize bwa pansiyo, avuga ko bigamije gutuma Abanyarwanda bajya mu kiruhuko cy’izabukuru babasha kubaho neza.

Kuri uyu wa 6 Ukuboza 2024, nibwo Minisitiri Dr. Ngirente yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku buzima bw’igihugu muri rusange.

Icyemezo cyo kuzamura umusanzu w’ubwiteganyirize bwa pansiyo, cyatangajwe mu minsi yashize, aho kuva muri Mutarama umwaka utaha, umukozi azajya atanga 6% nk’umusanzu we w’ubwiteganyirize bw’izabukuru, umukoresha na we amutangire angana atyo, byose bibe 12%.

Ni mu gihe umusanzu w’ubwiteganyirize wari usanzwe uri kuri 6%, umukozi agatanga 3%, umukoresha na we agatanga 3%. Guhera muri Mutarama, uzagera kuri 12% ariko ukazakomeza kwiyongera ku buryo uzagera kuri 20% uhereye mu 2027 kugeza mu 2030. Muri icyo gihe, ni ukuvuga hagati ya 2027 na 2030, hazajya hiyongeraho 2%.

Minisitiri Dr. Ngirente yerekanye ko kuri ubu icyizere cy’ubuzima ku Banyarwanda kiyongereye kikaba kiri ku myaka 69 (impuzandengo), kandi bigenda byiyongera, avuga ko bishoboka ko nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru umuntu ashobora kubaho imyaka myinshi kuruta n’iyo yamaze akora.

Yongeyeho ko ubwo Abanyarwanda basigaye babaho igihe kirekire, badakwiye kuba babayeho nabi.

Yagize ati: “Niba twishimira ko Umunyarwanda azajya ava mu kazi akamara imyaka nk’iyo yari akamazemo, azaba atunzwe n’iki? Aho rero Guverinoma yararebye iravuga iti, Umunyarwanda ubwo agiye kubaho igihe kirekire, ntabwo azagomba kumara icyo gihe cyose abayeho nabi. Twumva akwiye kubaho igihe kirekire ariko abayeho neza.”

Arongera ati: “Aho ni ho twavuze ngo turasabwa kugira icyo twigomwa tukamubikira, kuko ariya mafaranga ya pansiyo RSSB ifata ni ay’abaturage, tuyabikiye abantu, iyo bageze mu gihe kigoye turayabasubiza.”

Minisitiri Dr. Ngirente yongeyeho ko harebwe ibyafasha kugira ngo umuntu ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru abashe gukomeza kubaho mu buzima butari munsi y’ubwo yari abayeho mu gihe yari agishoboye gukora.

Yagize ati: “Turavuga tuti kugira ngo bigende neza ni uko habaho kwigomwa, Umunyarwanda azigomwa mu yo tumubikira mu musanzu atanga, akantu gatoya, ubundi yigomwaga atatu, yigomwe atandatu, kuzagenda bizamuka, hanyuma n’umukoresha we na we agire ikindi kintu yigomwa. Mu by’ukuri ni yo ntangiriro yo gutekereza amavugurura ya pansiyo.”

Yavuze ko kandi ibyo byose byakozwe mu nyungu z’Abanyarwanda kugira ngo umuntu najya muri Pansiyo azabashe gukomeza kubona ibyangombwa nkenerwa nko kwishyura inzu, kwishyura ishuri ry’umwana n’ibindi.

Minisitiri Dr. Ngirente agaruka ku bavuga ko bishobora kuba bitunguranye ndetse hari abakoresha bizagora guhita babishyira mu bikorwa, yavuze ko Leta izabaherekeza ku buryo bibasha gushyirwa mu bikorwa bitabaye umutwaro.

Yagize ati: “Kugeza ubu tubemerera ko ikigo kizaba gishoboye kwishyura neza guhera mu kwezi kwa mbere kizishyura, ariko ikigo kizagaragaza ko gifite ibibazo bitatuma bikunda, icyo tuzabasaba ni ukumenyekanisha (declaration) neza, hanyuma dukurikije ibyo bazaba basabye ku ruhande rwabo, tuzagenda tubaherekeza.”

Akomeza agira ati: “Tuzabaherekeza, turi Leta iherekeza abaturage, ntabwo tuzatererana ibigo bitazashobora kwishyura mu kwa mbere (…) Nta kibazo kizavukamo, kandi na bo twaraganiriye abakoresha, na bo twemeza ko nta mukoresha wifuza kubona umukozi wamukoreye imyaka 20, 30, ejo adashobora kwigurira isabune yo gukaraba.”

Minisitiri Dr. Ngirente yasabye Abanyarwanda bose gushyigikira icyo cyemezo, kuko Leta yagifashe ireberera ahazaza heza h’abaturage.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!