Home AMAKURU RIB yafunze Maj Gen (Rtd) Rutatina
AMAKURU

RIB yafunze Maj Gen (Rtd) Rutatina

Maj Gen (Rtd) Richard Rutatina, wari umaze igihe akorwaho iperereza n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ku byaha byo guha amabwiriza abakozi be, bagakubita uwari waraye mu nzu ye, yatawe muri yombi.

Uyu bivugwa ko yakubiswe yari yagiye gusura umukozi ukora mu rwuri (farm) rwa Maj Gen (Rtd) Rutatina, ruherereye mu Murenge wa Murindi mu Karere ka Kayonza.

Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko icyaha akurikiranyweho, yagikoze ku wa 27 Ugushyingo 2024.

Bivugwa ko Maj Gen (Rtd) Rutatina yahaye amabwiriza abakozi be, bagakubita uwo muntu wakubiswe.

Uwo wakubiswe bivugwa ko ari kugenda yoroherwa nk’uko amakuru aturuka mu bitaro yivurijemo abivuga.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 06 Ukuboza 2024, dosiye ya Maj Gen (Rtd) Rutatina n’abakozi be 10, igomba gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

RIB yasabye abaturarwanda kwirinda kwihanira cyane ko ari cyaha gihanwa n’amategeko, ahubwo bagirwa inama yo kujya biyambaza inzego zibishinzwe igihe bumva hari uwaba yabakoreye icyaha.

Gen Maj (Rtd) Rutatina yagiye mu kiruhuko cy:izabukuru mu 2016. Yigeze kuba Umuyobozi w’Urwego rw’Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, J2.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!