Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Goma: Leta ya Congo iri gushakisha umusirikare wa Wazalendo wishe umwana w’imyaka 3

Umusirikare wo mu mutwe wa Wazalendo yishe arasiye mu Mujyi wa Goma umwana w’imyaka itatu y’amavuko.

Aya makuru yemejwe na Kapend Kamand Faustin uyobora Umujyi wa Goma, yavuze ko yamurasiye mu Nkambi y’impunzi ya Bulengo, avuga ko muri iyi nkambi hacitsemo igikuba ariko uwakoze ayo mahano akaba akomeje gushakishwa.

Yagize ati: “Umwicanyi ari kumwe natwe. We n’abo bari kumwe dukomeje kubashakisha.”

Wazalendo ni itsinda ry’abitwaje intwaro bagizwe n’abahoze mu nyeshyamba n’imitwe yiterabwoba, irimo NCD-Renové, Nyatura , APCLS, FDLR, PARECO-FF na CMC bihurije hamwe ngo bafashe FARDC guhangana na M23.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi, yigeze kubazwa ku rugomo n’ibyaha bikorwa n’abo barwanyi, asubiza ko abashinja Wazalendo ibi byaha ari abatazi ukuri k’ubuzima abarwanyi bayigize ndetse n’imiryango yabo banyuzemo.

Icyo gihe yagize ati: “Bamwe muri bo babonye ababyeyi babo basambanywa, bicwa cyangwa bacibwa imitwe. Ntabwo ari abantu batekereza nkawe nanjye. Byibuze ishyire mu mwanya wabo by’akanya gato. Birwanaho bakoresheje buri kintu cyose bafite.”

Icyakora byaje guhinduka kuko ubu abo nibo basigaye bakozanyaho n’Ingabo za Leta ndetse n’abasirikare ba UN bari mu butumwa bwa MONUSCO, cyangwa se bakiba abaturage ibyabo ndetse bakanica.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!