Wednesday, December 4, 2024
spot_img

Latest Posts

Tshiseked, Paul Rusesabagina na FLN mu mugambi wo gutera u Rwanda

Umutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN wongeye kubura umutwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repulika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC), nyuma yo kuzahurwa n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshiseked wa DRC na Paul Rusesabagina wawushinze.

Ubwo Paul Rusesabagina yarekurwaga ku Mbandazi za Perezida muri 2023, nyuma y’imyaka isaga ibiri afungiye mu Rwanda ku byaha by’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’abaturage ,kimwe mu byo yijeje ni uko atazongera kwivanga mu bikorwa bya Politiki n’ibindi bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Iryo sezerano yahaye Amerika na Qatar bya mwishingiye ngo ahabwe imbabazi, ntabwo yigeze aryubahiriza kuko nyuma y’iminsi mike asubiye muri Amerika,yasubukuye inama n’ibikorwa byo gushakira amikoro FLN.

Amakuru agera ku IGIHE dukesha iyi nkuru,ni uko Leta ya Congo yinjiye mu bufatanye na FLN muri Kivu y’Amajyepfo, kugira ngo uwo mutwe wiyongere kuri FDLR isanzwe ikorana byeruye na Congo.

Ingingo y’ubu bufatanye yanazamuwe n’uruhande rw’u Rwanda mu nama iherutse kubera I Luanda muri Angola,igahuza intumwa z’u Rwanda n’iza DRC ngo bahoshe umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda rwagaragaje ko bigoye kwizera uruhande rwa Congo,kuko bava mu nama bakajya gukora ibitandukanye.Aha batanze urugero rw’aho uhereye ku nama ya Gatanu yari yabahuje mu Ukwakira 2024, kugeza tariki 25 Ugushyingo 2024 ubwo bongeraga guhura, DRC yari imaze gukora ibikorwa 27 bivuguruza ibyaganiriwe i Luanda.

Mu byo iki gihugu gishinjwa ,ni ugufasha umutwe wa FLN ukava mu gace ka Fizi muri Kivu y’Amajyepfo,ingabo zawo zikaza hafi y’umupaka w’u Rwanda mu gisa nko kwitegura kurutera.

Aya makuru bivugwa ko yagejejwe ku muhuza w’u Rwanda na DRC, ariko ubwo Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa DRC , Thérèse Kayikwamba  Wagner yabazwaga icyo abivugaho,yasubije ko ntacyo yavuga kuko bitari ku murongo w’ibyigwa.

Paul Rusesabagina akimara gufungurwa ku mbabazi za Perezida,yahise akomeza ibikorwa byo gushakira amafaranga FLN ndetse we ubwe yagiye yumvikana kenshi avuga ko atazarekeraho politiki.

Hari amakuru y’uko u Rwanda rwabimenyesheje Amerika atuyemo ndetse runagaragaza ko bihabanye n’ibyo yasezeranye arekurwa .

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe aherutse kubwira RBA ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho zizavaho ari uko rubonye ibimenyetso simusiga by’uko umutekano warwo udashobora guhunganywa n’ibibera mu Burasirazuba bwa DRC.

Hagati ya 2018 na 2019 nibwo FLN yagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda.Ni ibitero byiciwemo abaturage icyenda n’abandi birabahungabanya bikomeye,bakurizamo ubumuga budakira ,hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo,indi iratwikwa.

Paul Rusesabagina yakatiwe imyaka 25 aza guhabwa imbabazi ku byaha yahamijwe n’inkiko by’iterabwoba.

Src: igihe

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU