Monday, January 6, 2025
spot_img

Latest Posts

Kigali:RURA igiye kuvugurura ingendo, umugenzi yishyure ahwanye n’urugendo akoze

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura  inzego zifitiye igihugu akamaro (RURA), rugiye gutangiza kugerageza mu kwishyura hakurikjwe urugendo umugenzi ya koze mu mujyi wa Kigali aho kwishyuzwa urugendo rwose.

Ibi biratangira guhera ku tariki 04 Ukuboza 2024 ,hazatangizwa igerageza ry’uburyo bushya bwo kwishyura hakurikjwe urugendo umugenzi yakoze,aho kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo (ligne) rwose.

Iri gerageza rizakorerwa ku mu muhanda wa Nyabugogo-Kabuga n’umuhanda wa Downtown -Kabuga.

Muri iyi mihanda umugenzi azajya akoza ikarita y’urugendo ku mashini nk’uko bisanzwe (Tap in), ariko nagera aho asohokera yongere akozeho ikarita (Tap out) kugira ngo asoze urugendo,bityo yirinde kwishyuzwa amafaranga y’urugendo rwose.

Abakozi ba RURA ndetse n’ab’Umujyi wa Kigali bazaba bari muri gare no kubyapa bya bisi kugira ngo bafashe abagenzi muri iki gihe cy’igerageza.

Abagenzi bose barasabwa ubufatanye kugira ngo iki gikorwa kizagende neza.

Itangazo rigaragaza ibiciro n’uburyo bushya.

Bigaragara ko ibiciro bizagenderwaho  ku intera y’urugendo kuri Kilometero imwe kugera kuri ebyiri ni 182 Frw, bikagenda bizamuka bitewe n’urugendo umugenzi akoze.

RURA byumvise ibyifuzo by’abagenzi kuko byagiye bisabwa kuko wasangaga umuntu yinubira kwishyuzwa urugendo rwose kandi atarusoje.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!