Wednesday, December 11, 2024
spot_img

Latest Posts

Gukora isuku mu mashuri biga bataha biragoranye kubera uko ingengabihe ipanze

Isuku ni isoko y’ubuzima kandi itozwa umuntu guhera akiri muto. Ku ishuri abana batozwa gukora isuku binyuze mu masomo ndetse no mu gihe cyahariwe isuku, bagatunganya amashuri bigamo, bagakubura, bagakoropa, bagahanagura ibirahure ndetse bakanasukura ikigo muri rusange kigahora gikeye. Kuri ubu bitewe n’ingengabihe y’amasomo ikurikizwa biragoye ko abana babona umwanya uhagije wo gukora isuku.

Ingengabihe y’amasomo mu mashuri ya Leta mu Rwanda, kuri ubu igaragaza ko amasomo atangira saa mbiri na mirongo ine n’itanu za mu gitondo ( 8:45) akarangira saa kumi n’imwe za nimugoroba ( 17:00). Kuri iyi ngengabihe hariho akaruhuko gahera saa 10:45 kakarangira saa 11:00 ni ukuvuga ko kamara iminota 15. Hariho kandi akaruhuko abana bafatamo n’amafunguro, gatangira saa 12:20 kakarangira saa 13:25. Akaruhuko ka gatatu gatangira saa 15:25 kakarangira saa 15:40.

Ku banyeshuri biga bataha, ukurikije iyi ngengabihe, bigaragara ko bakora isuku saa 17:00 abandi batashye. Amashuri menshi y’uburezi bw’Ibanze bw’imyaka 9 na 12 nta bakozi bashinzwe isuku agira n’aho bari biragoye ko basukura ikigo cyose kugera no gukoropa amashuri.

Kugirango abana bakore isuku bisaba ko mu gihe abandi batashye saa 17:00 basigara bakoropa amashuri bigatuma umwana utaha kure agorwa no kugera mu rugo nijoro ari wenyine mu nzira z’ibyaro cyangwa z’imigi zimwe na zimwe zitari nziza.

Ibi rero byo kuba umwanya ari muto, bituma isuku mu bigo by’amashuri binyuranye itakiri nta makemwa, ahandi bagerageza kuyitaho, bikaba ngombwa ko hari amasaha yagenewe kwigwamo abana bica bagakora isuku mu mwanya wo kwiga.

Ese ibi byakemuka bite?

Mu mboni y’umunyamakuru wa Umurunga, no mu bitekerezo byange bwite, hagakwiye gukorwa kimwe muri ibi bikurikira:

1. Ku kiruhuko cyo gufata amafunguro yo ku manywa; 12:20-13:25 hakuweho iminota 5 bakinjira 13:20, hanyuma ka karuhuko ka 15:25-15:40 kagakurwaho, iyi minota 15 ikiyongeraho ya yindi 5 ikaba 20, ikagenerwa isuku ya buri munsi igakorwa nyuma y’amasomo. Ni ukuvuga ko amasomo yajya arangira saa 16:40 abana bakajya mu masuku kugeza saa 17:00 bagataha.

Ibi byatuma amashuri arara asukuye, bugacya abana bayigiramo asa neza n’Ikigo gikeye muri rusange.

2. Bidashobotse ko ibikubiye mu gitekerezo cya 1 bikorwa kuriya, aho gutangira amasomo saa 08:45 yatangira saa 8:25 iyi minota 20 ikaza gukorwamo isuku nyuma y’amasomo. Ni ukuvuga ko amasomo yajya arangira saa 16:40.

Imwe mu nsanganyamatsiko za vuba z’icyumweru cy’uburezi Gatolika yagiraga iti:” Umwana usukuye mu ishuri risukuye.”

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU