Thursday, January 9, 2025
spot_img

Latest Posts

Impinduka kuri Pansiyo,itangazo rya RSSB rireba abanyamuryango bayo

RSSB yagiranye ibiganiro n’Urugaga rw’Abikorera ku bijyanye n’impinduka muri gahunda ya Pansiyo n’inyungu zitezwemo.

Ku wa 28, Ugushyingo, 2024 Urwego rw’Ubwiteganyirize (RSSB) rwahuye n’urugaga rw’abikorera mu
biganiro ku mpinduka muri gahunda ya pansiyo, hibandwa ku nyungu izi mpinduka zizagirira ubucuruzi butandukanye n’abaturage muri rusange. Mu nama yiga ku kudaheza mu bijyanye n’imari, yateguwe n’urugaga rw’abikorera (PSF).

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro yaganirije abahagarariye urugaga rw’abikorera, abagaragariza uburyo izi mpinduka zizagira uruhare mu kuzamura ubukungu no kongera imbaraga z’ubwiteganyirize.

Ku kijyanye n’uruhare izi mpinduka zízagira mu buryo burambuye,
Umuyobozi Mukuru wa RSSB yagize ati:

“Izi mpinduka zigamije kongera ubushobozi bwa gahunda ya pansiyo, ariko zinatanga amahirwe atandukanye ku bikorera, cyane cyane ku bigo by’ubucuruzi buto n’ubuciriritse. Imishinga irimo ikigega cya RSSB kigamije guteza imbere ibigo by’ubucuruzi buciriritse (SME fund), n’ubwiyongere mu ishoramari ku isoko ry’imari n’imigabane, irimo
inyungu ifatika ku rugaga rw’abikorera. lkindi cyingenzi ni uko inyungu ku gishoro (ROI) ya RSSB yiyongereye ikava kuri 4.9% mu 2019, ikagera kuri 11.08% mu 2023. Izi mpinduka rero zirimo n’ingamba z’ishoramari zizatuma iryo zamuka rikomeza.

Urugaga rw’abikorera rufte inyungu zikurikira muri izi mpinduka:

ltangizwa ry’ikigega cya SME: Iki kigega cy’agera kuri miliyari 30 Frw giteganyijwe gutangizwa mu gihembwe cya Kabiri cya 2025, kikaba cyitezweho kugurura amarembo ku gishoro ku bucuruzi buto n’ubuciriritse (SMEs),
ibizongera udushya n’izamuka ry’ubukungu.

Inyongera mu ishoramari ku isoko ry’imari n’imigabane:Izi mpinduka zizatuma habaho gushora mu isoko
ry’imari n’imigabane, bityo hatangwe inguzanyo ku nyungu nkeya ndetse n’amahirwe yisumbuyeho ku bucuruzi.

Inkunga mu kongera ubushobozi bw’ubushakashatsi n’iterambere: RSSB irateganya gushyiraho ikigega
kigenewe ubushakashatsi n’iterambere (R&D), mu rwego rwo gufasha imishinga mito niy’udushya, ibizaha
urubuga ndetse bikanashyira igorora ba rwiyemezamirimo.

Guhera Mutarama 2025, igipimo cy’umusanzu kizongerwa kivuye kuri 6% kigere kuri 12%, aho mu 2030, kizagera kuri 20%, agabanwa ku buryo bungana hagati y’umukozi n’umukoresha. Kugira ngo izi mpinduka zishyirweho
bitabangamye, hazajya habaho izamuka rya 2% buri mwaka mu myaka ine izahera Mutarama 2027 kugeza mu 2030.

lcyiyongera kuri ibyo ni uko kugira ngo hahuzwe imisanzu n’umusoro fatizo ugenwa n’lkigo cy’Igihugu cy’Imisoro
n ‘Amahoro, RRA, igipimo cy’umusanzu fatizo kizajya gishyirwaho hagendewe ku mushahara mbumbe ukomatanyije
n’amafaranga y’ingendo wemererwa, ibihabanye n’ibyari bisanzwe bigenderwaho ari byo umushahara ntahanwa ukomatanyije n’amafaranga y’imiturire wemererwa. Ubu buryo bugabanyijemo ibyiciro bitandukanye, bwitezweho gutanga igihe gihagije ku baturage n’ubucuruzi kugira ngo bamenyere imisanzu mishya, ari na ko hongerwa ubwiteganyirize buhagije ku bageze mu zabukuru.

Itegeko rigenga pansiyo risaba abakozi n’abakoresha gutanga umusanzu ku gipimo kingana. Kuri ubu, igiteranyo
cy’igipimo cy’umusanzu ni 6% ku mushahara mbumbe w’umukozi, aho umukozi atanga 3%, n’umukoresha agatanga 3%. lgipimo cya 6% cyashyizweho mu 1962, ubwo icyizere cy’ubuzima cyari ku myaka 47, kikaba kitarigeze gihindurwa kuva ubwo, n’ubwo ibarura riherutse rya 2022 ryagaragaje ko icyizere cy’ubuzima cyageze ku myaka
69. Hagati aho, ibihabwa abari muri pansiyo byo byakomeje kongerwa, aho inyongera iheruka yakozwe mu 2018.

Guhera Mutarama 2025, ibyahabwaga abari muri pansiyo bizongerwa hagendewe ku kiguzi cy’ubuzima, ndetse habanzwe abahabwa pansiyo nke kuruta abandi.

Ku bindi bisobanuro, sura urubuga: www.rssb.rw

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!