Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

Rubavu: Batewe agahinda n’amavunja bavuga ko baterejwe mu myuka mibi

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba mu Kagari ka Kinigi ho mu Mudugudu wa Pfunda, bahangayikishijwe n’amavunja akomeje kwibasira bamwe biturutse ku mwanda.

Abaganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bamwe mu baturanyi babo batorohewe n’indwara y’amavunja ikomoka ku mwanda bigatuma hari imwe mu mirimo bahagaritse gukora yakabaye ibinjiriza amafaranga bitewe n’uburibwe bafite.

Bati “Amavunja kuyarwara ni ngombwa kubera ko hari abatoga, ubwo rero mu gihe utoze bizaba intandaro y’umwanda ubyara amavunja.”

Ku rundi ruhande hari abagaragaza ko ayo mavunja ashobora kuba ari amatererano y’imyuka mibi [amashitani] bitewe nuko abayafite bari mu byiciro bitandukanye birimo iby’abifashije ndetse n’abatishoboye bityo bikabatera gutekereza uko.

Bamwe bakomeza bati “Aya mavunja si indwara gusa ahubwo ni amashitani batererejwe kuko abayarwaye barimo abakene, abatishoboye. Ubwo rero ntiwakwiyumvisha ukuntu abana bo mu bakire bahora boga bayarwara?.”

Aba baturage nanone batanze urugero rw’umwana uyafite bakeka ko “ari abayamuterereje bitewe nuko ababana nawe bagerageje kumukorera isuku ku cyindi kirenge ariko nacyo kikazaho izo mvunja. Urebye ni amashitani kuko n’ikirenge yakarabije nacyo cyajeho imvunja.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin, mu butumwa yandikiye umunyamakuru wa BTN kuri iki kibazo cy’imvunja, yavuze ko abatekereza ko abafite amavunja bayatererejwe bakwiye guhindura imyumvire ahubwo bagahashya umwanda bagahorana isuku.

Yagize ati: “Abavuga ko ayo mavunja akomoka ku mashitani nibahindure imyumvire bimakaze isuku barwanya umwanda kuko niwo muti w’icyo kibazo.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari aho ayo mavunja yatangiye gucika binyuze no mu bukangurambaga bityo akaba yemeza ko n’aho akigaragara azahacika.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!