Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Musanze:Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aratotezwa abayobozi bakamucecekesha

Mukarere ka Musanze Umurenge wa wa Nkotsi mu kagari ka Bikara Umudugudu wa Kinkware Umubyeyi witwa Niyosaba Agnes agaragaza ko ahangayikishijwe n’umutekano we muri iyi minsi, nyuma yo kumara imyaka itatu atotezwa nk’abaturanyi be,bamutera amabuye iwe ari nako bamubwira amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuseke dukesha iyi nkuru wasuye uyu mubyeyi,abonye ko ari Itangazamakuru agira ubwoba avuga ko abayobozi bamubujije kuganira n’itangazamakuru ngo kuko bishobora ibibazo.

Yaje gufata telefoni ahamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bikara, kugira ngo amusabe uruhushya rwo kuvugana n’umunyamakuru.

Uwo munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yamusabye kwitaza umunyamakuru maze mu ijwi rye amubaza ko bagihari ati:”Abo banyamakuru baracyahari?”

Niyonsaba yamusubije ko atabegereye,maze Gitifu aramubwira ati:“Babwire ko utameze neza unaniwe kubera ibibazo wiriwemo,u ababwire bazagaruke ubutaha,natwe mukanya turaza kugusura na Chairman.”

Gusa uyu mubyeyi avuga ko atotezwa bikomeye n’baturanyi be bamubwira ko kuba ari Umututsi ntacyo bivuze n’izindi mvugo zimusesereza.

Mu gusobanura uko uko ibibazo bye byatangiye, agaragaza ko bamwe mu bayobozi bagiye babyirengagiza ndetse yarega ntabone ubutabera.

Yagize ati:“Ihohoterwa natangiye kurikorerwa guhera 2021,bantera mu rugo n’ibishanguruzo,imihoro n’amabuye ari itsinda ry’abantu bake, bisab nk’aho byasembuwe n’inkoko twari zasimbukaga urugo zikadutoroka zikajya kubonera, ubundi bakaza bantuka ngo nkawe w’Umututsi uba uvuga iki? Icyakuzanye hano uzakibona.”

Bagakomeza ngo:”Ubundi iyo wirebye ubona uri Umututsi nk’abandi cyangwa uri Umutwa,ngo wakabaye uri mu nzu y’amakaro nk’abandi bose kuko Abatutsi barafashwa,biba birebire ariko ndaceceka.”

Akomeza avuga ko yagiye kuregera ubuyobozi nyuma y’uko abonye ko harimo ingengabitekerezo ya Jenoside ikabije,ariko asa nk’aho ikibazo cye bagitwaye gake barakirengagiza arituriza.

Nyuma ngo abamusagariye bakanamutuka  amagambo yuzuyemo amacakubiri bamusabye imbabazi,banakora inyandiko abitse.

Uyu mubyeyi avuga ko nyuma y’imbabazi n’ubundi bongeye kumutangira ku manywa y’ihangu ari mugihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nabwo baramutuka bamubwira ko ngo icyamuzanye azakibona.

Ubwo yabonaga bimaze gufata indi ntera yahisemo kwegera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB gusa nabwo ntiyaje kubona ubutabera.

Yagize ati:”Namaze kubaha imbabazi ngira ngo birarangiye,ariko nyuma baje kuntangira ku manywa bavuye mu ishyirahamwe nabwo barantuka bambwira ngo harya uri Umututsi? Ngo Imana yakutuzanyemo koko yavuye he? Nahise njya kubarega kuri RIB bakajya bampa igihe cyo kugaruka bansiragiza kuko narimfite inda ndwaye yenda kuvamo njya kwa muganga icamo, ngaruka igihe bampaye cyararangiye ndabireka kuko n’ubundi nabonaga babigenza gacye.

N’ubwo byagarukiye muri RIB ngo umwe mubo yaregaga wanasengaga ngo yaramwegereye amusaba, imbandazi,amubwira ko atazongera kwifatanya n’abamuhiga,gusa ngo anamugira inama yo kwirinda ngo kuko hari amafaranga ibihumbi 400 Frw batanze ngo nazajya ajya kugera bipfe ubusa.

Ibibazo bye byakomeje kuba birebire ngo kugeza ubwo bamwe baje gutabwa muri yombi,ariko nyuma barafungurwa , nabwo ku munsi bafungurirwagaho,abo mu miryango yabo bakoresheje igitaramo cyo kubakira, nabwo birangira havuyemo abandi batera kwa Agnes bitwaje amabuye bayatera iwe bamutuka ngo abo yafungishije baragarutse aramwaye n’andi magambo akomeretsa.

Bamwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi nabo bemeza ko ahohoterwa bishingiye ku ivangura bamuhora icyo aricyo,bakavuga ko bamaganye ingengabitekerezo ya Jenoside,bagasaba ubuyobozi gukurikirana ikibazo cye,ndetse ngo n’ubutabera bukagira ubushishozi kuko ngo hari abamuhohotera bafungurwa bakarushaho kumutoteza.

Kamugisha Laurent ati:”Ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kirahari,uyu mubyeyi ibyo avuga nibyo hari itsinda iwe bamutuka bamucyurira ngo igihe cyo Kwibuka iyo kigeze bateranya amafaranga ngo abone ibyo arya,bakamutera amabuye ku manywa y’ihangu ngo ni Umututsi bamutoteza, umuyobozi w’Akagari witwa Kwihangana Protogene agatanga raporo ngo yarananiranye ntagere aho ikibazo kiri kubera nyamara atotezwa ku manywa.”

Yakomeje agira ati:”Twitandukanyije n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko aho yadushyize twarahabonye ntitwifuza kuhasubira,dusaba ko ubuyobozi bwasuzuma iby’iki kibazo kuko batabyinjiyemo neza byazavamo ibibazo bikomeye.”

Umuturage watinye kuvuga amazina ye ngo kuko babujijwe gutanga amakuru yagize ati:”Uyu muturanyi tuyoberwa icyo bamuhora,ntabana nabi ariko hari abagore bigize ibishegabo bazana ingengabitekerezo bamwita Umututsi,bamutera amabuye tugatabara tugahosha iyo ntambara,gusa bazabyumva kuko umuntu ukinisha ingengabitekerezo ntakwiye kuba mu bandi.”

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze Rusisiro Festo, yabwiye Itangazamakuru ko icyo kibazo bakimenye ndetse barimo kugikurikirana bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse ngo n’inzego z’umutekano zabyinjiyemo kugira ngo bamenye neza inkomoko yabyo.

Yagize ati:”Ikibazo cy’uriya Agnes twarakimenye ndetse dufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere kugikurikira duhereye mu mizi ngo tumenye imiterere yacyo,tumenye niba koko ibibazo birimo bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside cyangwa bijyanye n’amakimbirane asanzwe y’abaturanyi, ndetse n’inzego z’umutekano zabyinjiyemo kirimo gukurikirwanwa.”

Itangazamakuru ryifuje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudine ngo agire icyo abivugaho ,gusa ntibyakunze n’ubutumwa yahawe ntabwo yamusubije.

Amakuru avuga ko hari abantu bagera kuri batatu bagunzwe,bazira gutoteza Niyonsaba Agnes, kugira ngo iperereza ku byaha bakekwaho rikorwe.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!