Mu gihe hitegurwa iminsi mikuru, Polisi yo mu Mujyi wa Kampala yongereye ibikorwa byo kurwanya ibyaha mu murwa mukuru.
Ku wa 26 Ugushyingo 2024, hakozwe ibikorwa byayobowe n’inzego z’ubutasi, byakozwe mu bice bitandukanye, hafatwa abantu barenga 100 bakekwaho ibyaha.
Polisi yakoze operasiyo mu duce twa Kitintale, Port Bell, Luzira, Kifuufu, na Gulf, hakaba haragaragajwe ibyaha birimo, ubujura, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ubwambuzi. Ibi bikorwa byafatiwemo kandi abantu 19, hamwe n’ibimenyetso bitandukanye nabyo byafashwe.
Abantu 30 bo mu gace ka Kira Division, bafashwe bakekwaho gutunga opium, mu gihe muri Mukono hafashwe abandi 47 bakekwaho ibyaha birimo gutunga mariwana.
Ni mu gihe kuri sitasiyo ya polisi yo hagati mu Mujyi wa Kampala, abantu 20 bafashwe bakekwaho ibikorwa bitandukanye by’ubugizi bwa nabi.
Umuvugizi wa polisi yemeje ko bose bakurikiranyweho ibyaha kandi bafunzwe bategereje gushyikirizwa inkiko.
Ibi bikorwa biri mu murongo w’ingamba zigamije gukomeza umutekano n’umudendezo mu gihe Umujyi wa Kampala witegura iminsi mikuru ya Noheri.
Polisi yavuze ko ubu buryo bwateguwe bugamije kugabanya ibyaha no gukaza umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru.
Polisi y’Umujyi wa Kampala yongeye gushimangira ko yiyemeje gukomeza kubungabunga umutekano n’amahoro, kandi isaba abaturage gufatanya nayo batanga amakuru ku bikorwa bikekwa ko ari ibyaha.