Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafatiye mu Karere ka Nyagatare umugabo witwa Tuyizere wo mu Karere ka Kamonyi ukekwaho kwica uwari umugore we.
Ku wa 24 Ugushyingo uyu 2024 nibwo hari amakuru yavugaga ko mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Gihara, Umudugudu wa Rukaragata, umugore witwa Mukandayisenga Françoise w’imyaka 32 y’amavuko, bikekwa ko yishwe n’umugabo we witwa Tuyizere na we w’imyaka 28 y’amavuko, amuteye icyuma, we agahita acika.
Abo mu muryango n’abaturanyi b’uyu muryango bavugaga ko nyakwigendera n’umugabo babanaga mu makimbirane, ari nabyo byaje kuvamo urupfu.
SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yabwiye itangazamakuru ko kuri uyu wa Gatatu taliki 28 Ugushyingo 2024, ukekwaho kwica Mukandayisenga Alphonsine wo mu Mudugudu wa Rukaragata, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi yatawe muri yombi ageze mu Karere ka Nyagatare.
Yagize ati: “Bigaragara ko yashakaga gutorokera mu gihugu cy’abaturanyi.”
Kugeza magingo aya, Tuyizere yamaze kugarurwa mu Ntara y’Amajyepfo, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi kugira ngo ashyikirizwe RIB.
Nyakwigendera Mukandayisenga Françoise, yashyinguwe ku wa Mbere taliki 25 Ugushyingo 2024.