Wednesday, November 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Ni iki kirikugabanya impanuka ziterwa n’amagare?

Musanze kwiga amategeko y’umuhanda byafashije abanyonzi ku gabanya impanuka zo mu muhanda.

Abatwara abantu n’ibintu ku magare mu Karere ka Musanze baravuga ko kwitabira ku bwinshi kwiga amategeko y’umuhanda, abenshi bakaba bamaze no gutsindira impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga,bemeza ko byababereye ingirakamaro cyane mu gukoresha umuhanda neza birinda impanuka.

Uwitwa Tuyambaze Jean Baptiste umaze imyaka itanu ari muri Koperative y’abatwara abantu n’ibintu ku magare mu Karere ka Musanze CVM.

Afite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu rwego rwa B. Kimwe na bagenzi be bandi bagera kuri 500 bamaze kubona impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga, bahamya ko gutwara igare uzi amategeko y’umuhanda ari ingirakamaro cyane kuko bifasha mu kugabanya impanuka zikunze gushinjwa abatwara amagare ko aribo baziteza.

Abatwara amagare bemeza ko uretse gutwara igare uzi amategeko y’umuhanda,aba batwara amagare banahamya ko kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga uri umunyonzi nk’uko bakunze kubita ngo bifungurira i nzira yo gutera intambwe yerekeza no gutwara ibinyabiziga.

Ubuyobozi bwa Koperative yo gutwara abantu n’ibintu mu Karere ka Musanze CVM buvuga ko bufasha urubyiruko kwiga amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kubafasha gukora ibyo bazi neza nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’iyi Koperative Mutsindashyaka Evariste.

Iyi Koperative yo gutwara abantu yo muri Musanze igizwe n’abanyamuryango 1501.
Abarenga kimwe cya kabiri bamaze kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga aho iz’agateganyo ari zo ziganje

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU