Mu minsi ishize nyuma yo kwegura kw’Abayobozi bo mu Karere ka Karongi na Rusizi abenshi baba bibaza ngo ni akahe Karere gakurikira mu kwegura kw’Abayobozi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ta 26 Ugushyingo 2024, Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu (Oswald Oswakim) yabajije ibibazo maze abantu batanga ibitekerezo bitandukanye kuri X yahoze yitwa Twitter.
Ninyuma yo kwandika ko i Nyamasheke abakozi 11 banditse basezera ku bushake.Yavuze ko ari nyuma yo kugaragarizwa ko batashoboye gukora neza imirimo bari bashinzwe.
Yagize ati :”Ese kuki iyi ndwara yo gusezera ku bushake yibasira gusa abakozi bo mu nzego z’ibanze?”
Yakomeje yibaza ati:”Nta muti? Ntarukingo? Amaherezo?”
Maze abasanzwe bamukurikira kurukuta rwe rwa X batanga ibitekerezo bitandukanye,Dore bimwe mubyo bagiye bavuga.
Uwiyita serveriye yagize ati:”Uwazaguha kuyobora Akarere umunsi umwe ngo wumve, n’urugo runanira umugabo kanswe akarere, iriya myanya bayishyire muri sisiteme ya mifotra hakorwe Ibiza mini, urebe ko ibintu bitajya kuri gahunda, hari abatorwa badashoboye, ngaho nigenderaga da.”
Uwiyita Dontambara we yagize ati:”Abo ni Ababa barinjiye muri sisiteme banyuze mu cyuho! “
Uwitwa Sibomana Jean Bosco we yagize ati:” Uko bajyaho sibaba bakuzise uko bazamuka niko bamanuka kandi bibafasha kuzoherezwa ahandi ntantege bafite niko mbibona.”
Undi wiyita Umwana w’i nyanza yagize ati:” Iyo ni Sisiteme ya Leta yo kwirukana numuntu maze bakamutegeka kubeshya ko ari kubushake kugirango atazasiragiza Leta mu nkiko ayirega kumwirukana binyuranyije n’amategeko, Ubwo imperekeza zikaburizwamo. “
Ibitekerezo nibyinshi ku mbuga nkoranyambaga.Ni mugihe hashize iminsi mike Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihu isubitse amatora yo kuzuza inzego zibanze hagatangira kumvikana Abayobozi bo mu turere dutandukanye begura ku mpamvu zabo bwite,abenshi bakomeje kwibaza.